74271f9c-b95d-496a-8adb-70561aab9aff_copy_803x518

U Rwanda rwagarutsweho mu kibazo cyabujije Dr. Muganga kuba Minisitiri muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Dr. Lawrence Muganga usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria University yo muri Uganda, yabuze amahirwe yo kwemezwa nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, nyuma yo kutemerwa n’Akanama ka Komisiyo Ishinzwe Kwemeza Abashyirwa mu myanya ya Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muganga yari aherutse gushyirwa muri Guverinoma nshya ya Perezida Yoweri Museveni, ariko ikibazo cy’ubwenegihugu bwe cyabaye intandaro yo kutemezwa kwe.

Abagize komisiyo ku wa Kabiri bagaragaje impungenge ku makuru yavugaga ko yaba afite ubwenegihugu bwa Uganda, Canada n’u Rwanda, ibintu bavuga ko byagombaga gusobanurwa neza mbere yo kwemererwa uwo mwanya.

Nyuma yo kubazwa n’iyi komisiyo, Muganga yahakanye ko ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ashimangira ko ari Umunyarwanda ku nkomoko (Munyarwanda) aho kuba Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yabwiye Televiziyo ya NTV ati: “Ndi Munyarwanda kandi Abanyarwanda ni bumwe mu moko abarizwa muri Uganda. Icyo ni ukuri kudashidikanywaho. Ntabwo ndi Umunyarwanda wo mu Rwanda. Mbere yo kuza hano nari mfite ubwenegihugu bubiri gusa, ubwa Uganda n’ubwa Canada.”

Yakomeje avuga ko kuba yarabonye ubwenegihugu bwa Canada bitigeze bimubuza gukunda igihugu cye cya Uganda, nk’uko bimeze no ku bandi Banya-Uganda benshi baba mu mahanga babona ubwenegihugu bw’ibindi bihugu.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko komisiyo yemeye ibisobanuro bye ku birebana n’u Rwanda, ariko ikomeza kutanyurwa n’ibimenyetso byatanzwe ku bijyanye no kureka cyangwa kureka burundu ubundi bwenegihugu afite, cyane cyane ubwa Canada.

Ibyo ni byo byatumye isaba ko ikibazo cye gisubizwa Perezida Museveni kugira ngo azabe ari we ufata indi myanzuro.

Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka muri Uganda ku mategeko agenga abafite ubwenegihugu burenze bumwe n’uburenganzira bwabo bwo guhabwa imyanya ikomeye muri Leta, cyane cyane mu nzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’imiyoborere y’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *