2025-12-04T191314Z_173990078_RC2V9IADTB06_RTRMADP_3_USA-TRUMP-RWANDA-CONGO-1764887531

Kigali ntiyakomeza kwikorera umutwaro yonyine: Abasesenguzi b’i Washington

Sangiza iyi nkuru

Abasesenguzi bazwi mu bibazo by’umutekano muri Afurika bakomeje kugira ijambo rikomeye mu buyobozi bwa Perezida Donald Trump, Liam Karr na Yale Ford, bavuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye gutangira gushyira igitutu kuri Leta ya Félix Tshisekedi niba zishaka ko amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agira icyo ageraho.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Newsweek mu mpera z’icyumweru gishize, aba basesenguzi bavuga ko Washington imaze igihe ishyira igitutu kuri Kigali gusa, nyamara na Kinshasa ikomeje kudashyira mu bikorwa inshingano zayo zikubiye muri ayo masezerano.

Bagaragaza ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC ateganya ko impande zombi zigira inshingano zigomba kubahiriza.

U Rwanda rugomba gukuraho ingamba z’ubwirinzo rwafashe, mu gihe Kinshasa isabwa kurwanya no gusenya burundu umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi uvugwaho kugirana umubano n’ubutegetsi bwa Congo, nk’uko Kigali ibivuga.

Aba basesenguzi bavuga ko ikibazo kiri mu kuba Amerika isa n’ishyira igitutu ku ruhande rumwe gusa, ibintu bavuga ko bishobora guhungabanya icyizere cyari cyaratangiye kubakwa muri aya masezerano.

Mu magambo yabo, bavuga ko “kutagira igitutu gihagije kuri Kinshasa bishobora gutesha agaciro uburyo bwose Washington yashyizeho bwo gutuma aya masezerano yubahirizwa.”

Kinshasa ishinjwa kudasohoza inshingano zayo

Karr na Ford bavuga ko nyuma y’amezi menshi aya masezerano asinywe, nta bimenyetso bihagije biragaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwatangiye ibikorwa bifatika byo gusenya FDLR cyangwa guhagarika ubufasha uwo mutwe uvugwaho guhabwa n’inzego zimwe za Leta ya Congo.

Bavuga ko niba Washington ishaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, igomba kwereka impande zombi ko kutubahiriza amasezerano bifite ingaruka, aho kwibanda ku Rwanda rwonyine.

Impaka zirakomeje ku masezerano ya Washington

Amasezerano ya Washington yashyizweho nk’inzira yo kugabanya ubushyamirane hagati ya Kigali na Kinshasa no gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ngingo z’ingenzi ziyakubiyemo harimo kurandura umutwe wa FDLR, guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro no guteza imbere ubufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu byombi, hamwe no korohereza ishoramari ry’Abanyamerika muri aka karere.

Icyakora, nubwo aya masezerano yashimiwe nk’intambwe ikomeye muri dipolomasi ya Amerika muri Afurika, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kugenda biguru ntege. Bagaragaza ko ibi biterwa ahanini no kutizerana hagati y’impande zombi ndetse n’uko buri ruhande rukomeje gushinja urundi kudasohoza ibyo rwiyemeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *