Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, avuga ko hari “ibibazo bikomeye kuri polisi” nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho ya camera zambarwa n’abashinzwe umutekano agaragaza uburyo abapolisi bitwaye mu rupfu rwa Henry Nowak.
Ku wa Mbere, Vickrum Digwa, w’imyaka 23, yakatiwe gufungwa burundu ashobora gusaba gufungurwa nibura nyuma y’imyaka 21 azira gutera umwana w’ingimbi icyuma cya 21cm yavuze ko yitwazaga mu rwego rw’imyemerere ye y’Aba-Sikh.
Aho gufata umwicanyi ariko, amashusho ya camera zambarwa n’abapolisi (Bodycam) yerekana nyakwigendera, Henry Nowak, umunyeshuri w’imyaka 18 wo muri Kaminuza ya Southampton yambikwa amapingu arimo kubwira abapolisi ati “sinshobora guhumeka” nyuma y’uko Digwa abeshye abapolisi, avuga ko ari we wagabweho igitero cy’ivangura.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, abantu amagana bateraniye i Southampton, havuka imirwano hagati y’abigaragambyaga n’abapolisi bashinzwe kurwanya imvururu nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Abayobozi ba polisi bongeye gusuzuma ibyo biyemeje byo kurwanya ivanguramoko bivuga ko abapolisi bagomba gufata ba nyamucye mu buryo butandukanye kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora kuvuka.
Inama Nkuru y’abayobozi ba Polisi (NPCC) yavuze ko irimo kumva ibibazo byazamuwe n’abadepite kandi ko hazakorwa impinduka aho bikenewe.

Umwaka ushize NPCC yasohoye inyandiko y “imihigo yo kurwanya ivanguramoko”. Ivanguramoko, bivugwa ko ari “ikibazo gikomeye muri polisi” kandi gutabara ku bantu bo mu moko atandukanye ntabwo bivuze “gufata abantu bose” kimwe “ahubwo biterwa n’ukuntu ibintu byagenze n’ubunararibonye “.
Ntabwo ari politiki yashyizweho cyangwa kuyitoza ariko Aba-Conservateurs bo bavuga ko ari bibi gufata abantu mu buryo butandukanye kubera ibara ry’uruhu rwabo.


