Umwuka mubi wongeye kugaragara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cya misile bivugwa ko cyagabwe na Iran ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu bya Bahrain na Kuwait.
Nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje, Iran yarashe misile za balistique zigana muri ibyo bihugu byombi. Icyakora, izo misile zose zaba zarafatiwe mu kirere n’ubwirinzi bwa gisirikare cyangwa zikangirikira hejuru y’ikigob cy’u Buperesi mbere y’uko zigera ku ntego.
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bavuga ko icyo gitero cyari kigamije icyicaro gikuru cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi (US Fifth Fleet) kiri muri Bahrain ndetse n’ikindi kigo cya gisirikare batatangaje izina.
Iran ivuga ko icyo gikorwa cyari ukwihorera nyuma y’uko Amerika irashe ubwato butwara peteroli butari butwaye ibikomoka kuri peteroli icyo gihe, ariko bukaba bwari bugerageza kurenga ibihano byashyizweho na Washington.
Ibi bibaye mu gihe Iran ikomeje guhura n’ikibazo cyo kubura aho ibika peteroli yayo. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibigega byo ku butaka n’ibyo mu nyanja biri kugenda byuzura, ibintu biri gutuma iki gihugu kigabanya umusaruro wa peteroli gikuramo.
Hagati aho, umwuka mubi wanagaragaye mu rwego rwa dipolomasi. Iran yatangaje ko yahagaritse ibiganiro yari ifitanye na Amerika ku bibazo by’umutekano birebana n’intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hezbollah muri Libani.
Icyakora, Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje kuvuga ko ibiganiro bigihari kandi ko impande zombi zigikomeje kuganira.
Mu gihe Amerika ivuga ibi, ibitangazamakuru bya Iran ndetse n’abayobozi bo mu karere bavuga ko Tehran itigeze isubiza ubutumwa bwa Washington nyuma y’uko Israel itanze andi makuru y’ibishobora gukorwa kuri Beirut, umurwa mukuru wa Libani.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko nubwo habayeho agahenge mu minsi ishize, ibi bitero bishya byerekana ko umutekano wo mu karere ukiri mu kaga kandi ko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera mu gihe hataboneka umuti wa dipolomasi urambye.


