Belgrade: Umunyeshuri w’imyaka 14 yishe arashe bagenzi be 8 n’umuzamu w’ishuri

Sangiza iyi nkuru

Nibura abanyeshuri umunani n’ushinzwe umutekano ku ishuri bapfuye nyuma yo kurasirwa ku ishuri ribanza mu murwa mukuru wa Serbia, Belgrade .

Abandi banyeshuri batandatu n’umwarimu bakomerekeye muri icyo gitero bajyanwa mu bitaro, nk’uko byatangajwe na guverinoma.

Polisi yataye muri yombi umuhungu w’imyaka 14 ukurikiranyweho igitero cyagabwe ku ishuri rya Vladislav Ribnikar nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Abanyeshuri bigana n’ukekwaho icyaha bavuga ko yinjiye mu ishuri bari kwiga amateka, abanza kurasa mwarimu hanyuma ahindukiriza imbunda kuri bagenzi be.

Abayobozi bavuga ko ukekwaho icyaha akekwaho kuba yakoresheje imbunda ya se.
Guverinoma ivuga ko mu gihugu hose hazaba igihe cy’icyunamo cy’iminsi itatu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *