
Nyuma y’uko Pasiteri Paul Mackenzie atawe muri yombi ndetse akagezwa imbere y’ubutabera mu ntangiro z’icyi cyumweru, kuri ubu hakozwe isuzuma ibizamini bigaragaza ko 4 muri 30 bamaze gusuzumwa bigaragara ko bishwe.
Johansen Oduo, impuguke muri Guverinoma mu byerekeye gukora ibizamini ku mpfu, yasobanuye ko mu isuzuma ryakozwe kuri uyu wakabiri ryagaragaje ko abana batatu bakubiswe mu mutwe undi umwe akanigwa.
Yagize ati” Twabonye ikimenyetso cy’aho umugozi wafashe mu ijosi, abandi barahondagurwa. hari n’aho twabonye amagufa yo mu ijosi yarashenjaguritse.Turabibona neza ko umwe muri aba yaranizwe.
Johansen Oduo atangaza ko ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko uretse abo bigaragara ko bishwe, abandi ngo bishwe n’inzara nyuma yo kubura umwuka mwiza bahumeka.
Ibi bizamini byakozwe mu gihe kuri uyu wa Kabiri, ubutabera bwa Kenya bwatangaje ko bugomba gukurikirana Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie icyaha cy’ “iterabwoba” ashinjwa.
Ni nyuma y’urupfu rw’abantu 109 basanzwe mu ishyamba ryo mu majyepfo ya Kenya aho abayoboke be bateraniraga .
Araregwa kuba yarasunikiye abayoboke be bo mu itorero Good News International Church kwiyicisha inzara kugirango ’bazahure na Yesu’ ubwo bari mu ishyamba rya Shakahola, ikibazo cyateje ubwoba no kutumvikana muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba kiganjemo amadini.


