Guverinoma yahagurukijwe ikubagahu n’ibiza byahitanye abarenga 100

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi berekeje mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryakeye.

Ni imvura yibasiye intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru, ihitana abantu 115 barimo abarenga 100 bo mu burengerazuba n’abarenga 10 bo mu majyaruguru.

Iyi mvura kandi yasenye ibikorwa remezo bitandukanye ndetse inangiza imyaka n’amazu y’abaturage.

Itsinda ry’abayobozi berekeje i Rubavu ririmo ba Minisitiri muri za Minisiteri zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifite mu nshingano zayo gukumira ibiza, umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu ndetse n’izindi nzego.

Ni ikibazo kugeza ubu kandi kiri no gukurikiranirwa hafi n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Byitezwe ko abayobozi berekeje i Rubavu bahurira n’abaturage muri Santere y’Ubucuruzi ya Mahoko iherereye mu murenge wa Kanama.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye Radio Rwanda ko mu byahagurukije bariya bayobozi harimo guhumuriza abaturage ndetse no guha ubufasha bw’ibanze ababukeneye.

Yagize ati: “Tugiye guhumuriza mbere na mbere abagize ibyago, kuko Guverinoma mbere y’uko inatanga ubwo butabazi bwihuse kandi irimo irabutanga, ni ngombwa kubanza guhumuriza abaturage by’umwihariko abari muri aka gace kagize ibibazo ndetse n’abaturage mu Rwanda bose.”

Yunzemo ati: “ni ngombwa kumenya niba abapfushije bashoboye gushyingura ababo, abakomeretse niba bashoboye kwitabwaho, iyo ibintu byasenyutse gutya abantu bakenera aho kuryama, abantu bakenera ibiribwa, bakenera imiti y’ibanze; ibyo byose Guverinoma irabikurikirana; irabyitaho kugira ngo ubutabazi bw’ibanze bubineke.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe giheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi mu gihugu hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyaguye mu mezi ashize, by’umwihariko mu turere tw’intara z’amajyaruguru n’iburengerazuba.

Ni muri uru rwego Guverinoma isaba Abanyarwanda kubahiriza inama bakomeje guhabwa, zirimo kwimuka vuba mu duce tw’amanegeka dushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *