Abantu 109 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye igwa mu turere dutandukanye tw’intara y’amajyaruguru ndetse n’iy’Uburengerazuba.
Ni amakuru yemejwe na Guverineri w’iyi ntara, Habitegeko Franà §ois.
Kuva mu ijoro ryakeye imvura idasanzwe yaraye igwa mu bice bigize intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’amajyaruguru.
Guverineri Habitegeko yari yavuze ko amakuru y’ibanze afite ari uko abantu 55 bo mu ntara ayoboye ari bo bamaze kwitaba Imana, aboneraho kubihanganisha.
Uyu muyobozi yabwiye RBA ati: “Kugeza ubu mu mibare mfite muri aka kanya hari abantu 55 byahitanye. Mboneyeho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo kandi turacyari kubarura ibyangiritse byose kuko na n’ubu iracyagwa.”
Ni umubare kuri ubu wamaze kwiyongera ku buryo abapfuye bamaze kumenyekana barenze 100, barimo 95 bo mu ntara y’Iburengerazuba na 14 bo mu majyaruguru.
Mu turere twibasiwe kurusha utundi harimo Rubavu, aho umugezi wa Sebeya wuzuye bikaba ngombwa ko amazi ayoboka mu ngo ndetse no mu myaka y’abaturage.
Turimo kandi Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro; aho imisozi yagiye icika kubera inkangu zagiye zisenyera abaturage; ku buryo hari n’abo zahitanye.
Inkangu kandi zasenye ndetse zinafunga imihanda, yiganjemo ihuza uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ku buryo kuri ubu itari nyabagendwa.
Guverineri Habitegeko yavuze ko kuri ubu ubuyobozi buri gufatanya n’izindi nzego, kugira ngo ahakenewe ubutabazi hose buboneke.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere giheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyaguye mu mezi ashize; by’umwihariko kuva ku itariki ya 01 Kugeza ku ya 04.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 ari yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Musanze, Burera, Gicumbi, igice gito cyo mu burengerazuba bwa Nyagatare no mu majyepfo ya Kirehe.
Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 yo iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba niy’Amajyaruguru, mu burengerazuba bw’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyagatare no mu gice kinini cya Kirehe na Ngoma.
Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 ari yo nke iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyagatare na Kayonza. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 90.
Bijyanye no kwiyongera kw’imvura, Meteo ivuga ko hateganyijwe ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, ni ukuvuga ko izi ngaruka zidateganyijwe mu minsi ine ya mbere gusa ahubwo ko ziteganyijwe no mu yindi minsi bitewe nuko ubutaka buzaba bumaze gusoma.
Muri izo ngaruka harimo imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka no kutabona umuhanda neza bitewe n’ibihu, isuri n’inkangu ahantu hatarwanyije isuri; Abanyarwanda bakagirwa inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.



2 Responses
Abahitanwe n’imvura yaraye iguye mu gihugu barenze 100
Nugupfukama tugasenga lmana ishoborabyose ikadukiza iyi mvura!
Ariko se mungamba zifatwa mukurwanya Ibiza nkibi ko abayobozi batajya butugira inama bati “nimupfukame icyarimwe mwinginge Uhoraho abihagarike”
Mudugudu sindumva abivuga cg gitifu wakagari
Ngewe numva mungamba zifatwa hiyongereyemo niyi byafasha kurushaho
Murakoze
Abahitanwe n’imvura yaraye iguye mu gihugu barenze 100
Nugupfukama tugasenga lmana ishoborabyose ikadukiza iyi mvura!
Ariko se mungamba zifatwa mukurwanya Ibiza nkibi ko abayobozi batajya butugira inama bati “nimupfukame icyarimwe mwinginge Uhoraho abihagarike”
Mudugudu sindumva abivuga cg gitifu wakagari
Ngewe numva mungamba zifatwa hiyongereyemo niyi byafasha kurushaho
Murakoze