Ibiza byangije byinshi by'umwihariko mu ntara y'Uburengerazuba

Perezida Kagame arakurikiranira hafi ibikorwa byo gutabara abibasiwe n’ibiza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije abatuye mu bice byibasiwe n’ibiza bikomoka ku mvura babuze ababo, anabamenyesha ko Leta irakora ibishoboka irinde ubuzima bwabo, na we ubwe akabikurikiranira hafi.

Imvura nyinshi yaraye yibasiye igice kinini cy’intara y’iburengerazuba, mu Majyaruguru no mu Majyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uyu wa 3 Gicurasi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biremeza ko abamaze kumenyekana bahitabwe n’imyuzure n’inkanga byatewe na yo ari 127.

Perezida Kagame yatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kandi birakomeza, hibandwa ku bagizweho ingaruka no kwimura abatuye mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Umukuru w’Igihugu yazeranyije abaturarwanda ko inzego bireba zirakomeza gukorana mu bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe, kandi ko ibishoboka byose birakorwa kugira ngo ubuzima bw’abari mu bice byibasiwe bubungabungwe, yiyemeza kubikurikiranira hafi ubwe.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, METEO, giherutse guteguza ko uku kwezi kwa Gicurasi 2023 kuzagwamo imvura nyinshi, kimenyesha abaturarwanda ko ishobora kuzateza ibiza.

Ibiza byangije byinshi by'umwihariko mu ntara y'Uburengerazuba
Ibiza byangije byinshi by’umwihariko mu ntara y’Uburengerazuba

Ibiro by'umurenge wa Shyira muri Nyabihu na byo byangijwe n'umwuzure
Ibiro by’umurenge wa Shyira muri Nyabihu na byo byangijwe n’umwuzure

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *