Gen Muhoozi yinjiriwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers) kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Abajura b’ikoranabuhanga bazwi ku izina rya “ Hackers” bagerageje gushaka kwinjira muri konti ya Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba , umuhungu wa Perezida Museveni, ntibagera ku ntego.
Iri gerageze barikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, kuri Konti ye @mkainerugaba. Ubwo bageragezaga kuyinjiraho, ngo hari amakuru menshi (tweets) yagiye yishyira kuri iyo konti.
Nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi w’ingabo kabuhariwe zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Maj Chris Magezi, avuga ko abakoze ibyo ari abatamushakira amahoro.
Ati: ‘Nshuti, ibyo byakozwe mu ijoro ubwo bageragezaga konti @mkainerugaba” Yakomeje avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kuyirinda.
Si ubwa mbere abayobozi bakomeye cyangwa ibigo by’imari muri Uganda byinjirirwa n’aba hackers, mu mwaka wa 2015, bageraje kuyobya inshuro 4 muri banki nkuru ya Uganda amashilingi asaga miliyari 81, ariko birabapfana.
Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni umujyanama wa perezida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare. Konti ye ya Twitter ubu ifite abamukurikira (Followers) 181.851 ubwo hakorwaga iyi nkuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *