Joseph Niyonzima ni umugabo utuye muri Komini Ngozi, mu ntara ya Ngozi, yishe umwana we witwaga Pascasie Ncutinamagara, amuzika ko yamwishyuzaga amafaranga ye yari amufitiye, aramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Uyu mwana yishyuzaga se amafaranga ibihumbi bitatu na magana atanu (3.500) y’amarundi, akaba yaracunze amaze kugurisha isambu uyu mwana w’umukobwa aramwishyuza, se aho kumuha ibye amuhata inkoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inzego z’umutekano zatangaje ko uwo mwana yishyuje se, aho kuyamuha ahita amufata nk’umwana utagira ikinyabupfura, aherako amukubita bikomeye, umwana ashiramo umwuka ubwo.
Nyuma yayo mahano, uyu mugabo yatawe muri yombi na polisi ajyana gufungirwa muri gereza ya Ngozi mu gihe agitegereje gukorerwa dosiye, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi byagiye bibitangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


