Major General Eldon Millar wo mu Bwongereza yasuye aba basirikare

U Rwanda rwohereje abasirikare mu muhango wo kwimika Umwami w’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwohereje abasirikare bazaruhagararira mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Umwami w’u Bwongereza, Charles III, uraba kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023.

Aba basirikare bagaragaye bari kumwe n’abandi bo mu bihugu bigize umuryango Commonwealth, ku kigo cya gisirikare cya Pirbright Military Center, aho bakoreraga imyitozo y’uko bazaseruka mu muhango nyirizina.

Ibindi bihugu byohereje abasirikare muri uyu muhango birimo: Tanzania, Botswana, Kenya, Togo, Costa Rica, Bahamas na Jamaica.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe n’umufasha we, Jeannette, kuri uyu wa 4 Gicurasi na bo bageze mu Bwongereza, aho bagiye kwitabira umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles III.

Major General Eldon Millar wo mu Bwongereza yasuye aba basirikare
Major General Eldon Millar wo mu Bwongereza yasuye aba basirikare

Abasirikare barimo aba Canada na Bahamas mu ifoto y'urwibutso
Abasirikare barimo aba Canada na Bahamas mu ifoto y’urwibutso

Aba basirikare bari kwitoreza mu kigo cya Pirbright uko bazakora akarasisi mu muhango nyirizina
Aba basirikare bari kwitoreza mu kigo cya Pirbright uko bazakora akarasisi mu muhango nyirizina

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *