Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n’abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by’ibivandimwe nk’u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana.
Niko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n’amwe umwe wese atapfa kwakira uguhangana gisirikare kwanakoresheje intwaro karahabutaka byongeye ku butaka bombi , Abanyarwanda n’Abagande bari bahuriyemo nk’abanyamahanga, bakagombye gusenyera umugozi umwe wo gutabarana aho kurwana.
Ugutseta ibirenge kwacu mu kwandika no gutegura iyi nkuru ntikwamaze igihe kuko twasesenguye dusanga ahantu hose ku isi nta zibana zidakomanya amahembe kandi henshi usanga hahangana abavandimwe, nubwo kumarana kw’abavandimwe bibabaza kandi bigatera agahinda kuko bisiga inkovu nyinshi.
1. Twigarukire ku ntambara y’u Rwanda na Uganda
Nushake uyite “Intambara y’Iminsi 6 yo muri Afurika ″ kimwe cyo hatitawe ku nyito nkuko tubikesha urubuga Wikipédia.org, ni imwe mu ntambara zabiciye bigacika mu gahe gato ariko zigasiga amateka akunze kugarukwaho kenshi mu Itangazamakuru .
Hari kuwa 05 Kamena 2000, ubwo ingamba zamishaga imituku hagati y’ingabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF); ku ruhande rwa Uganda izi Ngabo zikaba zari ziyobowe na Maj Gen James Kazini i Kisangani .
Nubwo bitari byoroshye ariko kandi iby’uru rugamba bikaba byari insobe kumenya ukuri kw’ibintu ,Wikipédia ikomeza ivuga ko byasojwe ingabo z’u Rwanda zitahukanye intsinzi kabone n’ubwo iherezo byaje kuba ngombwa ko izi ngabo z’ibihugu byombi zikura akarenge muri uyu muyji wari umaze kuba isibaniro cyane ko bwari bubaye ubwa 2 izi ngabo ziwukozanyirizamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo imbaga y’abantu bakabakaba 1000 abandi 3000 bagakomereka naho inzu zisaga 6000 zirasenyuka , igice kimwe cy’uyu mujyi gihinduka umuyonga aka wa mugani ngo “Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira”.

Muri ino ntambara yasaga n’iyigaruriye ibitangamakuru bitandukanye harimo na Televiziyo z’ibihugu byari bihanganye , buri umwe wese yatanguranwaga gutangaza intsinzi undi ati ninjye watsinze wamara kubyumva cyangwa kubireba ukabura ayo ucira n’ayo umira.
Mu nkuru dukesha urubuga rwa BBC NEWS yo kuwa 10 Kamena 2000, ivuga ngo “ Heavy Fighting Resumes In Kisangani ″mu rurimi rw’icyongereza, ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ‘‘Imirwano ikaze irarimbanije muri Kisangani’’ dusangamo ko Loni yagerageje guhosha iyi ntambara bigasa n’aho byari bigoranye.
Major Ahmed Jamil umwe mu zari indorerezi za Loni muri Kisangani yatangaje ko ibisasu 1000 byose aribyo byarashwe n’impande zombi ivumbi rigatumuka umuriro nawo uraka zinakubwira.
Col. Danilo Pavia, wari ukuriye itsinda rya Loni ryari rishinzwe kugarura ibintu mu buryo i Kisangani nawe yabwiye BBC ko kuva aho iyo mirwano yari yatangiriye igice kinini cy’umujyi cyari cyacuze umwijima kugeza aho umuriro n’amazi byari byabaye indyankurye bibona umugabo bigasiba undi, tutibagiwe n’Ibitaro byari byamaze kuzura inkomere zakomerekeraga muri izo ntambara.
Ntibyari byoroshye kuko nyuma y’agahenge k’imirwano, Loni yahuye n’akazi katoroshye ko guhuza abana bato bari batorongeye batazi iyo bava n’iyo bagana ibintu byasaga n’ibigoranye kubahuza n’imiryango bwite yabo.
Perezida Frederic Chiluba, wayoboraga Zambia icyo gihe yahahuriye n’akazi katoroshye ko guhosha iyo mirwano mu kuba yarasiragiraga mu mirwa mikuru y’impande zari zihanganye kugirango agahenge kaboneke.
Akanama gashinzwe amahoro ku isi nako kahise gaterana igitaraganya gafata umwanzuro w’uko hagombaga kubaho uguhagarika imirwano noneho Kisangani igakurwamo ikitwa umusirikare wese yaba uw’u Rwanda cyangwa Uganda maze umujyi ukaba ‘’Demilitalized City’’ ndese no mu nkengero zawo.
Muri iyo myanzuro kandi harimo ko abasirikare 5000 bafite intwaro zikomeye ba Loni bagombaga kwoherezwa muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu maguru mashya kugirango babe banakwifashishwa kurinda Kisangani byateganywaga ko igiye gukurwamo ingabo zose nkuko Kigali na Kampala byari bimaze kubyemeranyaho na Bwana Koffi Annan wari Umunyabanga mukuru wa Loni icyo gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC NEWS ikomeza ivuga ko uko Afurika yari ihangayikishijwe n’iyi ntambara ari nako i New York bacicikanaga bashaka uko ibintu byagaruka mu buryo .
Mu kazi katoroshye uwari Ambasaderi wa Amerika icyo gihe muri Loni, Bwana Richard Holbrooke nawe yanahise aza Kinshasa ayoboye itsinda ry’aba dipolomate bari baje guhura na Perezida Laurent D. Kabila ngo bashakire hamwe umwanzuro w’ibibazo RDC yari kwivurugutamo icyo gihe.
2.Icyatangajwe cyakuruye amakimbirane y’ibihugu byombi ku butaka bwa Kongo
Na none muri aka gace gasoza inkuru yacu turifashisha inkuru ya BBC NEWS yo kuwa 07 Kamena 2000 , inkuru yandiswe na Bwana Chris Simpson wayikoreraga i Kigali.
Uyu munyamakuru wari n’inzobere mu butasi n’Itangamakuru, atangira agaragaza uruhare abasore b’Abanyarwanda bagize mu gufasha Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu gihe NRM/NRA yari mu ishyamba ihanganye n’ubutegetsi bwa Milton Obote.
Iki kinyamakuru kandi kinavuga ku ruhare ruziguye n’urutaziguye igihugu cya Uganda cyagize mu gufasha RPF/RPA Inkotanyi guhangana no guhashya bidasubirwaho ingoma y’igitugu ya Maj Gen Yuvenali Habyarimana mu Rwanda, urugamba rwamaze imyaka 4 rwaje gusozwa no guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Ibi kandi bikaba byaraje gushimangira umubano no gushyira hamwe kw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi hagati ya Kampala na Kigali.
Chris Simpson kandi akomeza avuga ko rwose ibi bihugu byombi Uganda n’u Rwanda byanakomeje gusenyera umugozi umwe mu kurandura no kumenesha umunyagitugu Marechal Mobutu wayoboraga Zayire.
Uyu Mobutu Sese Seko akaba yaravuye ku butegetsi yirukanywe n’Ingabo z’imitwe yari yishyize hamwe ngo imurwanye, yari iyobowe na Laurent Desire Kabila atewe ingabo mu bitugu n’ingabo z’u Rwanda na Uganda.
BBC NEWS ikomeza ivuga ko ariko u Rwanda rwaje kunenga uburyo Uganda yakoreshaga ba Mafia bayo mu gusahura ubukungu bwa Kongo , mu bikorwa byari biyobowe na murumuna wa Yoweri Museveni ariwe Gen Salim Saleh wari umaze kuyogoza Kongo asahura ubutunzi bwari bwiganjemo Diamant , Zahabu n’imbaho z’igiciro.

Gusa ahanini ibyakorwaga ku ruhande rwa Uganda byahuzwaga na General James Kazini waje no kuba Umugaba w’ingabo za Uganda mbere y’uko yicwa n’indaya yamuhonze agashoka mu gahanga muri Kampala.
Uganda ngo aho itangiriye kwigira mu nyungu zayo yahise inahitamo gutera umugongo u Rwanda mu bijyanye n’urugamba bafatanyagamo rwo gufasha abarwanya ubutegetsi bwa Kongo maze Kampala yibanda ku mutwe umwe rukumbi witwaga ko urwanya Kabila.
Uwo mutwe w’inyeshyamba ni wa wundi wa MLC [ Congolese Liberation Movement ] wayoborwaga na Jean Pierre Bemba, wari umwana w’umuherwe Bemba Sahorona, wari mu ruhande rwa Kinshasa akaba no muri Leta yaho kandi umuhungu we ari inyeshyamba ikaze , ibintu ubundi wumvaga bihabanye.
Aha kandi ni naho umutwe warwanyaga Laurent Desire Kabila , umutwe wa RCD [ Rassemblement Congolais pour la Democratie ] wacikagamo ibice 2, maze MLC ya Jean Pierre Bemba yisuganyaga kuri Uganda iba inashyigikiye uwitwaga Wamba Dia Wamba wahise anayobora RCD, mu gihe Goma naho habaga akandi gatsiko kandi k’indi RCD Goma.
Abasigaye babogamiye ku Rwanda baje kugwiza imbaraga zikomeye zituma abantu babona ko u Rwanda n’abari mu ruhande rwarwo bakomeye.
Mu minsi 9 yakurikiye intambara , Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni mu mujyi wa Mwanza muri Tanzania ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria biyemeza guhagarika intambara burundu kandi bagakura ingabo zabo i Kisangani bidasubirwaho.
Nguko uko intambara yahoshejwe, ubu nubwo ibihugu bibanye neza ariko Uganda n’u Rwanda banateye intambwe yo gushyira hamwe muri byose haba mu bucuruzi ndetse n’ubutwererane.
Uwavuga ko uku guhangana kwatumye umubano w’ibihugu byombi ukomera bihambaye kubera amasomo ababaje buri gihugu kigiye muri uko guhangana ntiyaba akabije.
Ibi kandi bishimangirwa n’ubufatanye u Rwanda na Uganda bihuriraho tutibagiwe no kuba duhuriye mu miryango mpuzamahanga nka EAC bihuriyeho n’indi…..
Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho vuba, tuzabagezaho uko urugamba rwambikanye nyirizina, uburyo ingabo z’u Rwanda zahaye isomo iza Uganda, abasirikare ba Uganda basaga ibihumbi 2 bakahasiga ubuzima, hamwe urugamba wabahagije bamwe bakajya biyahura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/ Bwiza.com


