Igisirikare cya Uganda cyanze gushyingura umusirikare wishe Minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyatangaje ko kitazashyingura Pte Wilson Sabiiti wishe Minisitiri w’umurimo, Colonel (Rtd) Charles Patrick Okello Engola yari abereye umurinzi, na we akirasa mu cyico.

Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yatangaje ko iki gisirikare kidafite inshingano yo gushyingura umusirikare wiyahuye nka Pte Sabiiti, cyangwa uwishwe na we amaze gukora ubwicanyi.

Ngo icyo UPDF izakora gusa ni ukugeza umurambo aho ugomba gushyingurirwa. Ati: “Akenshi, umuryango ni we utegura, ariko UPDF izafasha umuryango mu gutwara umurambo aho uzashyingurirwa. Mu gihe uzaba uhageze, tuzahita tuhava.”

Kwanga gushyingura uyu murambo kwa UPDF kwatumye umuryango wa Pte Sabiiti utangira gushakishiriza ubushobozi impande n’impande, kuko ngo ubwawo urakennye.

Byatumye hatangizwa uburyo bwo kuwufasha kubona amafaranga yo kwifashisha kugeza igikorwa kirangiye, kuri ubu mushiki wa Sabiiti witwa Oliver Musiimenta, nk’uko Daily Monitor yabitangaje, akaba yemeza ko hari ayo ari kwakira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *