Inama y'abaminisitiri yo ku wa 5 Gicurasi ni iya 97 Tshisekedi yari ayoboye

Bemba aremeza ko M23 yabonye ‘umusada’ wa kajugujugu 3 muri Rutshuru

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, aremeza ko hari kajugujugu 3 z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ziherutse kugaragara zizenguruka mu kirere cyo muri teritwari ya Rutshuru.

Aya makuru y’umutekano akubiye muri raporo y’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi yagejejwe mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yateranye tariki ya 5 Gicurasi 2023.

Bemba yagize ati: “RDF/M23 yiyongereye mu mubare munini mu bice bimwe na bimwe muri RDC. Ukwiyongera kw’imbaraga zituruka mu Rwanda gukomeje kubaho ku mpande zitandukanye zo ku mipaka zirimo Kabuhanga na Pariki y’igihugu ya Virunga. Kajugujugu 3 za RDF zarengurutse kenshi muri Tshanzu.”

Mu nama y’abaminisitiri yindi yabaye tariki ya 28 Mata, Bemba yababwiye ko kubona imbaraga zituruka mu Rwanda. Yagize ati: “Mu bice bimwe nka, cyane cyane muri Chanzu, Runyoni na Bigega, imbaraga nshya ziturutse mu Rwanda zahageze.”

Iyi raporo Bemba yatanze ni iy’amakuru yemeza ko yakusanyijwe n’ubutasi kuva tariki ya 29 Mata kugeza ku ya 2 Gicurasi 2023. Ari mu yo Perezida Tshisekedi yashingiyeho kuri uyu wa 6 Gicurasi ubwo yari i Bujumbura mu nama y’akarere, aho yavuze ko u Rwanda rwarenze ku myanzuro y’amahoro, rutera igihugu cyabo, ngo rwitwikiriye M23.

U Rwanda, rwisobanura ko birego bya Leta ya RDC, rwahakanye gufasha M23, ruvuga ko rutigeze rugaba ibitero kuri iki gihugu cy’abaturanyi, rwemeza ko ahubwo igisirikare cy’iki gihugu cyifatanya kikanafasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR ururwanya.

Inama y'abaminisitiri yo ku wa 5 Gicurasi ni iya 97 Tshisekedi yari ayoboye
Inama y’abaminisitiri yo ku wa 5 Gicurasi ni iya 97 Tshisekedi yari ayoboye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *