Mu mirenge igize akarere ka Burera hagaragara abasigajwe inyuma n’amateka benshi batujwe mu midugudu bavanze n’abandi banyarwanda. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iterambere ritagerwaho batujwe ukwabo, na Ndumunyarwanda ntiyashoboka, ahubwo ryaba ari ihezwa rikomeje kubakorerwa.
Aba ni abitwaga Abatwa mu gihe u Rwanda rwari rukivuga amoko. Ni igice cy’Abanyarwanda bahabwa amazina nk’ay’inkanda ”abahejejwe inyuma n’amateka, abasangwa butaka, ababumbyi, …” nabo bakiyita andi bijyanye n’uko bibona mu gihugu cyabo. Bakunze kugarukwaho na gahunda nyinshi zirimo izo gutuzwa no kwibona nk’abandi basangiye ibyiza by’urwababyaye.
Mu mirenge ya Burera nka Rugarama, Cyanika, Butaro, Gitovu n’indi, bitwa Abaterambere kuko ubu babashije gutuzwa mu baturage bagenzi babo rwagati, kandi bakagira uruhare muri gahunda zose za Leta kimwe.
Bakuwe mu ishyamba bashyirwa mu gihugu
Imiryango 171 y’abahejejwe inyuma n’amateka yakuwe mu rugano rwa Nyamicucu (u Rwanda ruhuriraho na Uganda), batuzwa mu mirenge inyuranye, mu bandi baturage. Bari mu midugudu nka Gatovu, Kadehero, Kanyoni, Kaniga, Gari, Gacyamo n’indi. Bahawe amazu arimo n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bahabwa amatungo barorora, bahabwa n’ubutaka bukwiye bwo guhinga.
Mu murenge wa Butaro, imiryango 24 y’abahoze ari abaja mu bagirwa ba Nyabingi (igisonga cya Ryangombe, imana y’abakurambere), irateganywa gutuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo ku Mubuga, ahubakirwa abimuwe na kaminuza ya Butaro.
Ubuyobozi bwemeza ko ibi bifasha mu kubakura mu bwigunge no kubarinda ihezwa n’akato bagirirwa. Bagerwaho na gahunda zose nka Girinka, bakajya mu makoperative nk’abandi, bagahabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse bakajya no mu nzego z’ubuyobozi.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Cyanika, Dusingizimana Albert agira ati, “twasanze gutura bonyine bituma bagumana ya myumvire y’uko bari inyuma, bagashaka kongera gutungwa n’ibumba kandi dutuye mu makoro. Ubu bafite ubutaka hagati mu baturage, twabahaye Girinka, kandi bafata inka nk’uko abaturanyi babo bazifata”.
Umwe muri bo wo mu mudugudu wa Gahunga akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, avuga ko yishimiye uko batuye nyuma y’ibyo amaze kugeraho, dore ko ari no muri Komite y’abunzi. Ati “ubu ntitukiri abatwa turi abaterambere. Nyuma y’uko banyubakiye inzu, bamaze kumpa igitanda na matola, kandi abana banjye bariga neza, iyo babona ab’abaturanyi bagiye, nabo ntibasigara mu rugo.”
Gutuzwa neza bonyine, nta bumwe, bihembera ihezwa-COPORWA
Iyi miturire itandukanye n’iyo usanga ahandi, aho ubona bafite agasozi kabo cyangwa umudugudu ugizwe nabo gusa. Ingero ni Cyaruzinge muri Gasabo hari imiryango isaga 50, Miyove na Kibari muri Gicumbi, Kigeme ya Nyamagabe hari isaga 20, n’ahandi henshi.
Ibyo biba bikorwa n’inzego za Leta, abaterankunga barimo amadini, ndetse nabo ubwabo kubera ko usanga nta butaka buhagije bifitiye. Nk’uko babyivugira, inturo yabo yari amashyamba ariko ntagihari, abandi bavanywe mu manegeka, abandi bakikusanyiriza mu dusambu duto twa bene wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya Sosiyeti Sivile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, nawe yumva kubatuza mu bandi aribwo buryo buboneye “bariya banyarwanda, n’ariya mazina yose bitwa ubwayo ni ihezwa kuko nta kindi gice cy’Abanyarwanda kiyitwa. Kugira ngo rero bibone mu muryango Nyarwanda ku buryo budasubirwaho, ni uko wabashyira mu ndege, noneho uko igenze ikirometero ukamanura umwe agatura aho ageze, akabana n’abo ahasanze. Naho gutuzwa neza bari bonyine ntibikuraho gukomeza kwiyumvamo guhezwa”.
Ubuyobozi wa COPORWA (umuryango uharanira inyungu z’ababumbyi-abahejejwe inyuma n’amateka), bwungamo buvuga ko kubatuza bonyine ari kimwe mu bihembera ihezwa bagirirwa, kuko nabo ubwabo bagera aho bakiha akato, aho kwigira ku bandi, bunasaba ko abatujwe bonyine bakwimurwa, ubumwe bukagerwaho.
Umuyobozi ati, “ubundi iterambere ririganwa, ya suku, kwa kohereza abana ku ishuri, bwa bwitabire muri gahunda zose bagenda babirebera ku baturanyi. Ibyiza ni uko abatujwe bonyine bahakurwa, kuko na bwa bumwe ntibuzava mu gutura ukwabo bonyine, ahubwo bishimangira ivangura, nabo ubwabo bagatangira kwiheza”.
Akomeza agira ati “hari aho usanga batuye ku gasozi ka bonyine, cyangwa ahantu wagira ngo ni ikigo, ku buryo washyiraho uruzitiro; iryo naryo ni ihezwa riba rikomeza”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko “Kubatuza bonyine ntaho waba ubakuye, iyo bavanzwe mu bandi babigana imico, iby’ishyamba bikagenda bibavamo”.

Imiturizwe y’abahejejwe inyuma n’amateka mu bandi baturage iri mu byagarutsweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu. Umwanzuro nomero 79.20 muri raporo y’itsinda rishinzwe gukora isuzuma ngarukagihe(imyaka itanu) yo mu 2011, usaba u Rwanda “gufata ingamba zo kugabanya ubukene mu miryango y’Abatwa, no kunoza uburyo bakwibona bihamye mu bandi banyarwanda (Adopter les mesures de reduire la pauvrete de la communaute Batwa et favoriser se pleine integration dans la societe) . N’utundi turere twakwigana Burera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


