Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yashoboye kuvugana n’umuryango we ku nshuro ya mbere kuva yatabwa muri yombi tariki ya 21 Mata 2023.
Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023, Bunyoni yagejejwe ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura, yambaye impuzankano y’imfungwa z’u Burundi y’ibara ry’icyatsi. Yari aherekejwe n’umunyamategeko we.
Umukobwa wa Bunyoni, Darlene Bunyoni ukurikiranira hafi amakuru ya se n’ubwo we aba mu mahanga, yatangaje ko uyu mubyeyi we yashoboye kuvugana n’abo mu muryango we mu mwanya muto. Ati: “Bunyoni yashoboye kuvugana amagambo make n’abo mu muryango bari bahari, ariko ntibemerewe kumva ibazwa.”
Nyuma yo kubazwa, Bunyoni yajyanwe muri gereza ya Ngozi iri mu majyaruguru y’u Burundi nk’uko byari byitezwe hashingiwe ku makuru amaze iminsi abivugaho.
Bunyoni akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’igihugu no kubangamira umutekano wacyo. Ntabwo bizwi niba yemera cyangwa ahakana ibi byaha, cyane ko ibazwa rye ritabereye mu ruhame.


