Urubanza rw’abashinjwa iterabwoba mu muhezo mu gihe bo batabikozwa

Sangiza iyi nkuru

Urubanza rw’Abanyarwanda 44 bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya Al Shabab na Islamic State ruzasubukurwa kuwa 02 Gicurasi ariko rubere mu muhezo nk’uko byemejwe n’urukiko. Icyumba kidasanzwe cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali kikaba cyemeje aya makuru gisobanura ko kuburanisha uru rubanza mu ruhame byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Ubwo bwasabaga ko uru rubanza rutaburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha bwavuze ko bikozwe bishobora kongera ubutagondwa ndetse bigateza umwuka mubi mu miryango y’abashinjwa kubera ko bamwe muri aba ngo batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi babo bafunganye.

Abunganira abaregwa ariko bo bari basabye ubushinjacyaha gusobanura icyo bwita umutekano w’igihugu, bavuga ko abantu bose bari muri iyi dosiye bafashwe kandi bafunze badashobora guteza umutekano mucye uwo ari wo wose. Ku ruhande rwabo, abashinjwa bakaba bavuga ko urubanza rubereye mu ruhame ari bwo rwaba ruciye mu mucyo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bavuga ko kumva urubanza by’ibanze byakozwe mu muhezo abo mu miryango yabo ngo bakaba batazi ibyo baregwa. Kubw’ibyo, bakumva ko urubanza rukwiye kubera mu ruhame kandi ngo byafasha abavandimwe babo kwirinda ibyaha nk’ibyo bashinjwa nk’uko umwe mu bakurikiranwe yabibwiye urukiko.

Aba bashinjwa rero bavuga ko bazajuririra iki cyemezo cyo kuburanira mu muhezo nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Nubwo bavuga gutya ariko, amategeko agenga iburanisha ry’ibyaha yemerera urukiko gutegeka ko urubanza rubera mu muhezo iyo kuruburanisha mu ruhame bishobora kugira ingaruka ku ituze no ku myitwarire myiza. Ayo mategeko ariko ntasobanura ituze muri rubanda cyangwa iyo myitwarire myiza.

Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa 02 Gicurasi ariko iyi tariki ikaba ishobora guhindurwa n’ubujurire bw’abashinjwa.

Abacamanza b’urukiko kandi bafashe icyemezo cyo gutandukanya abana baregwa muri iki kibazo n’abandi bakuze urubanza rwabo rukazaburanishwa mu buryo bwihariye n’icyumba kibifitiye ububasha, aho ngo muri aba 44 bakurikiranwe harimo abana bane. Urubanza rwabo rukazaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uru rubanza rw’abashinjwa iterabwoba ruhuriyemo abantu 44 bamaze umwaka urenga bafunze. Byinshi ku byo bakurikiranweho ntibirajya ku mugaragaro, ariko muri macye bakurikiranweho kuba ibyitso mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mitwe y’iterabwoba, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kurema umutwe witwaje ibirwanisho ndetse no gushishikariza abandi ibikorwa by’iterabwoba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *