Ubutumwa bwa Iradukunda Bertrand

Iradukunda Bertrand yatangaje icyatumye adakina umukino APR FC yasezereyemo Kiyovu Sports

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yatangaje icyatumye adakina mu mukino w’igikombe cy’amahoro APR FC yasezereyemo Kiyovu Sports kandi nta kibazo cy’ubuzima afite.

Kuri sitade ya Kigali Pele habereye umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza. APR FC yasezereye Kiyovu Sports ku bitego 3-2 birimo 2-1 yayitsinze kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023.

Icyakoze, Iradukunda ntabwo yigeze agaragara muri uyu mukino, bamwe bibaza impamvu uyu rutahizamu uri mu batoranywa mu ikipe y’igihugu atakinnye, bishoboke ko hari n’abamusanze mu gikari bakabimubaza.

Iradukunda, akoresheje urubuga rwa Twitter na Instagram mu ijoro, yatangaje ko kudakina kwe byashingiye ku mahitamo y’umutoza. Ati: “Abantu bakomeje kumbwira ko ikibazo si icyanjye ngwee nari muzima ni amahitamo y’umutoza utanshyize kuri list.”

Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, amizero ya Kiyovu Sports asigaye muri shampiyona iyoboye ku rutonde rw’agateganyo, aho ikurikiwe na APR FC.

Ubutumwa bwa Iradukunda Bertrand
Ubutumwa bwa Iradukunda Bertrand

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *