Bivugwa ko Umuhire yasabye uruhushya rwo kujya kwivuriza iwabo, ntiyaruhabwa

Urupfu rw’umunyeshuri wigaga muri E.S Musanze rwateje impagarara

Sangiza iyi nkuru

Mu ishuri ryisumbuye ryigisha siyansi rya Musanze (Ecole des Sciences de Musanze) haravugwa inkuru y’urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 y’amavuko witwa Umuhire Ange Cecile, bikekwa ko yabanje kwimwa uruhushya ngo ajye kwivuriza iwabo, agasabwa kwivuriza mu ivuriro ry’ikigo.

Bivugwa ko Umuhire wigaga mu mwaka wa mbere yari amaze ibyumweru bibiri arwariye muri iki kigo, akaba yarapfuye ku wa 13 Gicurasi 2023, kandi ngo urupfu rwe rwamenyekanye hashize amasaha atatu.

Andi makuru BWIZA yamenye ni uko byari biteganyijwe ko Umuhire ashyingurwa kuri uyu wa 14 Gicurasi, ariko iki gikorwa cyasubitswe kugira ngo umurambo we ubanze upimwe, hamenyekanye ukuri kw’icyatwaye ubuzima bwe.

Twashatse kumenya icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora nyuma y’urupfu rw’uyu munyeshuri, Umuvugizi warwo, Dr Murangira Thierry atubwira ko iperereza ryatangiranye no guta muri yombi umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku banyeshuri muri E.S Musanze.

Dr Murangira ati: “RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuri ubu yafashwe, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza/Musanze.”

Niba koko harabaye uburangare, haravugwamo n’abandi muri iki kigo cy’amashuri bashobora gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri.

Bivugwa ko Umuhire yasabye uruhushya rwo kujya kwivuriza iwabo, ntiyaruhabwa
Bivugwa ko Umuhire yasabye uruhushya rwo kujya kwivuriza iwabo, ntiyaruhabwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *