Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda abona umutwe witwaje intwaro wa M23 uzanyanyagiza ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) nizijya kurasa ku birindiro byayo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyaraye gitambutse kuri televiziyo y’igihugu, Me Uwizeyimana, mu busesenguzi bwe, yavuze ko icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC cy’ibihugu byo muri SADC ntacyo kizafasha iki gihugu cy’abaturanyi gishaka kurwanya M23.
Abajijwe niba abona ko SADC itazarasa kuri M23, Me Uwizeyimana yatanze urugero rw’uburyo Inkotanyi zahashyije abasirikare b’Abafaransa, Ababiligi n’abasirikare kabuhariwe b’Abazayirwa boherejwe na Mobutu Sese Seko mu mwaka w’1990, ubwo bashakaga gufata umujyi wa Butare.
Yagize ati: “SADC ije? Reka rero nkubwize ukuri. Ibi bintu byo kuvuga ngo SADC, muri 90 Abafaransa baje aha ngaha, Ababiligi baraza, Mobutu yohereza forces spéciales za Général Mayere, Abafaransa muri Zone Turquoise biriya babeshya ngo bari baje muri operation humanitaire. Uzabaze uko byabagendekeye bashaka kwinjira mu mujyi wa Butare.”
Me Uwizeyimana yakomeje ati: “Donc, ntabwo abantu b’abenegihugu barwanira uburenganzira bwabo, wowe ukaza uri umu-mercenaire, nta munyamahanga uzaza gupfira hariya mu nyungu za Tshisekedi. M23 izabanyanyagiza, rindira gatoya uzaba ureba. SADC rwose nta kintu kirimo, ntacyo nkwijeje, izaza na yo yivurugute mu kajagari gasanzwe muri Congo.”
Uyu munyapolitiki asobanura ko ikizafasha M23 gutsinda ingabo za SADC mu gihe zagerageza kuyirwanya ari uko ari umutwe witwaje intwaro wubakitse neza, utarimo akajagari.


