Itsinda ry’abadepite baturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi zari zasuye intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Mata 2017 ryatangaje Monusco itakoze ibihagije mu myaka isaga 15 yose imaze mu bijyanye no guhagarika ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Izi ntumwa z’abadepite zigera ku munani zikaba zarabonanye na Guverineri Julien Paluku kuwa Gatatu.
Umwe muri aba badepite witwa Javier Nart, avuga ko ikigaragara ari uko habayeho gusesagura uburyo bwo kurwanya ibi bikorwa aho kubaho ibikorwa bifatika. Yagize ati: “ Ntibyumvikana ukuntu mu myaka hafi 20, umutwe ugizwe n’abantu 20,000 unanirwa kurandura inyeshyamba z’amabandi .”
Aba badepite bari mu mujyi wa Goma ni abagize Komisiyo nto ishinzwe ubwirinzi n’umutekano mu Nteko ishinga Amategeko y’u Burayi. Bari baje muri iki gihugu kwirebera ibibazo by’umutekano biri mu karere no kureba imbogamizi zituma umutekano utaboneka ngo harebwe uko zakurwaho nk’uko tubikesha Radio Okapi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba badepite bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, bagasaba ko hagira ibikorwa bifatika Monusco ikora mu kurushaho kurinda abasivili ubugizi bwa nabi bakorerwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho. Iri tsinda rikaba ryaranakiriwe n’umuyobozi wungirije wa Monusco, David Gressly ubona ibintu mu buryo butandukanye n’aba badepite.
We avuga ko hari ibimaze gukorwa bifatika nubwo yemera ko hakiri byinshi byo kongera. Yavuze ko n’ikimenyimenyi buri gihe ngo iyo bashatse gufunga ibirindiro byabo ahantu runaka, abaturage bahita bigaragambya babyamagana, bisobanuye ko ngo abaturage hari icyo baba babitezeho. Yongeyeho ko umwanzuro mushya ubasaba kwiminjiramo agafu kandi ari byo bari gukora.
Nyuma yo kubonanana na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku ndetse na Monusco, aba badepite basuye inkambi y’abavanwe mu byabo ya Mugunga mu birometero nka 10 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



