Musanze: Bafashwe bamaze gusenya moto, ibyuma byayo babibitse mu mufuka

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufungiye muri sitasiyo yarwo ya Muhoza mu karere ka Musanze abagabo batatu bafashwe bamaze gusenya moto bakekwaho kwiba, ibyuma byayo bakabibika mu mufuka.

SP Ndayisenga Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko aba bagabo batawe muri yombi n’uru rwego rushinzwe umutekano, ku wa 14 Gicurasi 2023 mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe muri Muhoza.

SP Ndayisenga, nk’uko urubuga rwa Polisi rubivuga, yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ahagana ku isaha ya saa moya avuga ko yibwe moto n’abantu bataramenyekana, bayikuye mu cyumba yari ibitsemo.”

Yakomeje ati: “Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abagabo batatu, mu gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y’uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe na nimero yayo bari bahishe mu nzu itaruzura yubatse muri uwo mudugudu wa Nyamuremure.”

Abafashwe bemeye ko koko iyi moto bayibye kandi ko ubwo bafatwaga bemeye ko bashakaga abagura ibi byuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *