Centrafrica: Umuyobozi muri MINUSCA yishimiye Ibitaro by'ingabo z'u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 12 Mata 2017, Ambasaderi Madamu Christine KAPALATA, umuyobozi mushya w’ibiro bya MINUSCA mu burasirazuba bwa Repabulika ya Santarafurika yasuye ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (Level II) by’ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro ahitwa i Bria.

akap3

Akihagera yakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro Col Dr John BYIMANA wamweretse ikipe y’abaganga bakorana, amusobanurira imikorere y’ibitaro. Nyuma yaje gutambagizwa ibitaro agenda asobanurirwa ibihakorerwa.

akap1

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibitaro byo ku rwego rwa II bya Loni, biba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 40 k’umunsi. Biba bifite ibyumba bitatu byakira indembe. Byakira abakomeretse bakabaha ubutabazi bwihuse kandi bigashobora kubohereza ku Bitaro byisumbuye mu gihe bibaye ngombwa.

akap2

Madame Ambasaderi Christine KAPALATA yatangajwe n’urwego ibitaro biriho, aho yanditse mu gitabo cy’abashyitsi agira ati: “ Nishimiye uburyo nsanze ibitaro bimeze, ibikoresho bihari byo ku rwego ruhambaye, ariko ntibitunguranye kuko ubuyobozi bw’uRwanda ibyo bwemeye gukora bubikora neza “. Yakomeje avuga ko ibi bimuhaye icyizere cy’uko abakozi ba Loni bakorera mu karere k’iburasirazuba babona ubuvuzi bwo ku rwego ruhanitse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *