Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyarahiriye kwikubita agashyi, kikigaranzura umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uw’iterabwoba wa ADF.
Kuri uyu wa 17 Gicurasi ubwo FARDC yizihirizaga umunsi mukuru wayo mu mujyi wa Goma, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, yatangaje ko biteguye kwigaranzura umwanzi, bakandika amateka nk’ayo banditse mu ntambara ya 2 ya Congo, i Tabora, Gambela na Sayo.
Yagize ati: “Nk’uko igisirikare cyacu cyatsinze intambara zindi zikomeye, tuzanatsinda M23 na ADF/MTM ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro. Ndagira ngo mpe icyubahiro abasirikare baguye ku rugamba n’abasivili bishwe na M23/RDF muri teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo n’abiciwe na ADF/MTM muri teritwari ya Beni.”
FARDC ni igisirikare cyagaragaje imbaraga nke imbere y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 cyemeza ko ifashwa n’u Rwanda, n’ubwo rwo rubihakana kenshi. Ubutegetsi bwa RDC buvuga ko buri mu myiteguro yo kwirukana uyu mutwe ku butaka bw’igihugu.

2 Responses
FARDC yarahiriye kwikubita agashyi, ikigaranzura umwanzi
Mukina comedi. Na Perezida ubwe arabazi ko mutazayishobora. Umutindi arota arya . Wenda iyo uvuga ko muzaganira mukagira icyo mugeraho naho ibyo kuvuga ko muzayitsinsura mukoresheje intwaro mukabivugira mu gikari aho kubijyana mu itangazamakuru! I Kinshasa muri kuryana. Igikuru cyatanga umutekano mwubahe abantu, mubakunde, mushyire gahunda mu miyoborere no mu micungire y’umutungo,ariko icyaruta ni uko icyo gihugu cyabamo ibindi bihugu muhereye muri Kivu zombi mukaziha igihugu cyazo M23 ikahagenga nk’ingabo. Bizatinda kandi bizaba.