Rurangwa watangije igikorwa cyo gufasha Ndayambaje

Rubavu: Umuturage aratakamba nyuma y’aho abagiraneza bamusaniraga bahagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Muhoza Ndayambaje utuye mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu aratakamba nyuma y’aho tariki ya 17 Gicurasi 2023 ubuyobozi buhagaritse abagiraneza bo mu muryango we bamusaniraga inzu ye iherutse gusenyuka.

Ndayambaje asobanura ko mbere y’uko imvura isenya igisenge cy’iyi nzu, yari ifite ibiti bishaje, byavungagurikiraga hasi ku buryo no kuyikorera isuku byari bigoye.

Ati: “Inzu yanjye yaguye kubera ibiza by’imvura. Iya mbere yo ikaba yaraguye, hashize nk’imyaka ibiri. Iyi ngiyi, ibiza byaraje ejo bundi, bitangira kuboza ibiti byose biba imungu. Abavandimwe bari banyemereye ubufasha, arambwira ‘Genda urebe Mudugudu, umubwire ko ngiye kuza kuguha ubufasha’.”

Nk’uko yabisabwe n’uwo mu muryango we witwa Rurangwa Emmanuel, Ndayambaje asobanura ko yagiye kwa Mudugudu gusaba uruhushya rwo gusanirwa, na we amwohereza ku biro by’akagari, abisabye umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu (SEDO) arabyanga, ngo amubwira ati: “Ntushyireho ikintu na kimwe.”

Ndayambaje asobanura ko kubera ububabare yari afite no kuba yari amaze iminsi asiragira mu muyobozi asaba ubufasha bw’isakaro, yarenze ku cyemezo cya SEDO, abeshya Rurangwa ko yahawe uruhushya rwo gusana inzu ye, na we azana abafundi, batangira gushyiraho igisenge cy’ibiti n’amabati, kugeza ubwo ubuyobozi bwahageze, bubategeka gusenya ibyo bari bamaze kubaka.

Umugore wa Ndayisenga arasaba ubuyobozi kubaha uruhushya rwo gusana iyi nzu, kugira ngo abana babo babone aho baba. Ati: “Umuyaga wabaga urimo guhuha, igisenge kikeguka, twese tukavamo, abaturanyi bakabyuka, abana tukabacumbikisha. Urabona ubu buvungunyukira bw’ibi biti? Ugasanga bwuzuye aho aba bana baryamye, bukabajya mu matwi, tukabahanagura n’aho baryamye kubera ko byari bimaze gusaza cyane. Umwana yarwaye amaso, amaso yarabyimbye kubera ubuvungunyukira. Turifuza ko batureka tugasakara kugira ngo abana babone aho baba. N’ubu ntabwo tuzi aho turi bubaraze.”

Iradukunda Yvonne aturanye n’uyu muryango. Yatangaje ko abaturanyi babaga batewe impungenge n’uko iki gisenge cyashoboraga kubagwira. Ati: “Uyu muturanyi wacu, imvura yagwaga, umuyaga ugahuha, tugatabaza ngo nave mu nzu, abaturage bose bagatabaza. Ubwo habaye uyu munsi tubona abagiraneza baje kumuvugururira, tubona abayobozi baje kuyihagarika ngo ntabwo yasabye uburenganzira bwo kuyivugurura. Natwe byaduteye agahinda kubona umuturanyi wacu yanyagirwaga, bakaba bahagaritse inzu ye, ngo bere kuyubaka.”

Rurangwa watangije igikorwa cyo gufasha Ndayambaje gusana iyi nzu yatangaje ko ubwo yamenyaga ikibazo cy’uyu yita umuvandimwe we, yakoranyije abo mu muryango we, abagezaho igitekerezo cy’uko bamufasha, na bo barabyemera. Ati: “Tugeze aha ngaha, ndavuga nti ‘Noneho tugure ibiti, dusakare.’ Nta kindi kintu twahinduyeho, keretse gukuraho ibi bibore gusa, tugura ibiti, turatangira turasakara. Mudugudu yaramubwiye ati ‘Ko wifata nk’umwana? Niba wabonye abagufasha, urabona biri bugende bite’?”

Ngo mu gihe igikorwa cyo gusanira Ndayambaje cyari kirimbanyije tariki ya 17 Gicurasi, abayobozi barahageze, bategeka abafundi kumanuka, babicaza hasi, babambura n’amakarita ndangamuntu. Rurangwa avuga ko bababwiye bati: “Turabasubiza amarangamuntu yanyu ari uko mukuyeho ariya mabati.” Kandi ngo koko bayakuyeho, babona kuyabasuhiza.

Iki kibazo cyagejejwe ku Muyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, tariki ya 18 Gicurasi, yizeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge aragiha umurongo, gusa bigeze uyu munsi Ndayambaje agitegereje.

Rurangwa watangije igikorwa cyo gufasha Ndayambaje
Rurangwa watangije igikorwa cyo gufasha Ndayambaje

Aba baturage baravuga ko ibi biti byaboze ari byo byari kuri iyi nzu
Aba baturage baravuga ko ibi biti byaboze ari byo byari kuri iyi nzu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *