Mu bakomerekejwe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda , 13 baracyari kwa muganga

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, itangaza ko ibikorwa by’ubutabazi ku bakomerekejwe n’ibiza,ugeze kure kuri ubu hakaba hagaragara abantu 13 bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bantu 110 bari barakomeretse abageze kuri 97 bakize, naho 13 baracyari kwa muganga, gusa ngo hari n’abari kuvurwa ibindi bibazo bari basanganywe mbere y’ibiza.

Uretse kwita ku bakomerekejwe n’ibiza, Leta y’u Rwanda yakomeje ibikorwa by’ubutabazi aho kugeza ubu hamaze gukusanywa asaga miliyoni 600frw yo gutabara abagizweho ingaruka z’ibyo biza.

Ni nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Ibiza byibasiye intara zigera kuri 3 zirimo iy’Amajyaruguru,Amajyepfo, n’Iburengerazuba,aho byahitanye abantu barenga 130, byangiza ibikorwaremezo ndetse binakomeretsa abatari bacye.

Iyi nkunga yavuye ahantu hatandukanye, hari ayavuye mu nkunga abaturage batanze andi ava ahantu hatandukanye harimo na Guverinoma.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko ibikoresho bigoye kubibara, icyakora umubare w’amafaranga nubwo na wo wiyongera buri munsi; ariko ngo imibare yo kugeza ku itariki 19 Gicurasi 2023 irazwi.

N’ubwo ubu butabazi bwabonetse, agaciro k’amafaranga ku bikoresho byatanzwe byo ntabwo karamenyekana nkuko byatangajwe na Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri, ushinzwe Politike yo gukumira ibiza n’igenamigambi, Adalbert Rukebanuka.

Ati” Ibikoresho byo biragoye kuba wahita ubiha agaciro; ngo uvuge ngo haje matera, haje ifu y’ubugari, haje amavuta y’abana; ngo uhite ubibara. Haracyari kare ariko turacyabyegeranya. Tuzabigaragariza Abanyarwanda igihe cyo kubibara cyarangiye.”

Ibi biza ku rundi ruhande byasize abayobozi barenga 10 bamwe batawe muri yombi abandi barirukanwa mu kazi kubera gushaka indonke no kwaka ruswa ku mfashanyo yahawe abagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *