U Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure — Amb. Stanislas Kamanzi

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Guinea, Stanislas Kamanzi yahaye ikiganiro urubuga aminata.com rwo muri iki gihugu baganira ku bintu bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no ku ruhare rw’u Bufaransa muri ubu bwicanyi ndengakamere. Ambasaderi Kamanzi yanagarutse ku iterambere mu bukungu u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubuyobozi bwa perezida Kagame.

Ikibazo cya mbere yabajijwe n’uru rubuga ni ikijyanye n’ibintu byaba byaratumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, aho yasubije ko yatewe na guverinoma yari iriho itarigeze iha agaciro icyo Abanyarwanda bahuriyeho n’ubumwe bwabo. Aho gukora ibi, ngo iyi guverinoma yahaye agaciro kwigizayo Abatutsi bafatwaga nka ba nyamucye bakomoka I mahanga ndetse ikomeza na politiki y’amacakubiri kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962 na mbere yaho gato.

Yakomeje avuga ko kwishyiramo ko ubwinshi bw’abahuriye ku bwoko na demokarasi bijyana byatejwe imbere bigakwizwa bikaza kuvamo gahoro gahoro ingengabitekerezo ya jenoside ifite intego yo kurimbura Abatutsi ari nabyo byabaye mu 1994.

Ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Ambasaderi Kamanzi yabajijwe na none impmvu nyamukuru y’umwuka mubi hagati ya dipolomasi y’ibi bihugu, mu gusubiza avuga ko igisubizo yatanga ari ugusoma inyandiko zihari zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda muri jenoside ndetse na mbere yayo. Naho ku ruhande rw’u Rwanda, ngo icyo rwifuza nuko u Bufaransa bwakwemera ibyabaye kandi rukarekera aho ibikorwa byo kugoreka amateka no guhakana jenoside kugirango bwikureho uruhare bwayigizemo.

Ambasaderi Kamanzi kandi yabajijwe impamvu u Rwanda nk’igihugu cyakolonijwe n’igihugu gikoresha Igifaransa cyahisemo kwiyunga ku muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza. Aha yasubije ko imiterere y’u Rwanda kuri ubu isaba ko mu rwego rwo kwegerana kw’abaturage hakwiye no kwibazwa ku ndimi ukarenga imirage ya gikoloni ngo itanafite inyungu zifatika. Ngo kwiyunga kuri Commonwealth k’u Rwanda rero ngo kukaba kugaragaza uku kuri.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma ya jenoside u Rwanda rwarongeye rurahagarara kandi rukomeye kurusha mbere. Ese ni iki kihishe inyuma y’iri terambere mu bukungu ?”, icyo ni ikibazo Aminata.com yakomeje ibaza Ambasaderi Kamanzi. Mu gusubiza yabanje gushimira kuba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bigaragarira buri wese, avuga ko koko u Rwanda rwari rwaraguye mu mpanga ariko rukabasha kuyikuramo rukongera kwiyubaka. Ibi ngo byakurikiwe n’iterambere .

Yavuze ko ibi byose byagezweho ahanini byatewe no kwiyemeza no gukora kw’abanyarwanda bose biyemeje kubaka igihugu gikomeye birinda ibyagishenye yavuze haruguru. Yongeyeho ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu kugira umuyobozi ureba kure kandi ufite icyerekezo wabashije kumvisha mu bwenge Abanyarwanda ko mu bushobozi bwabo bakwiye kwikemurira ibibazo kandi bagaharanira guhindura ubuzima bwabo babugira bwiza.

Uru rubuga kandi rwabajije Ambasaderi Kamanzi niba kuguma ku butegetsi kwa perezida Kagame nyuma ya manda 2 bidashobora kuzateza umwuka mubi mu gihugu, abanza gusobanura ko atari ukuri ko perezida Kagame ashaka kwigumisha ku buyobozi. Yavuze ko perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017 nyuma y’ubusabe bw’abaturage bagejeje ku nteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga rivugururwa hagakurwamo imbogamizi zabuzaga perezida Kagame kongera kwiyamamaza. Abaturage baje kubigaragaza muri referandumu batoyemo ku rugero rwa 98% ko itegeko nshinga rivugururwa. Ngo icyemezo cya perezida Kagame rero cyaturutse muri demokarasi iha uburenganzira abaturage bwo kwihitiramo abayobozi babereye igihugu.

Ku musozo w’iki kiganiro, ambasaderi Stanislas Kamanzi yabajijwe uko umubano w’u Rwanda na Guinea wifashe, asubiza ko wifashe neza cyane, aho avuga ko abayobozi bakuru b’ibihugu byombi bavugana kenshi ku kuntu umubano warushaho kunozwa. Yavuze ko hari urwego ngishwanama ruhoraho hagati ya za minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko amarembo y’ibihugu byombi yuguruwe bihagije nyuma yo gushyira mu bikorwa ibijyanye no koroshya kubona visa, aho abaturage b’ibihugu byombi bemerewe gusaba visa yo kwinjira mu gihugu bakigezemo kuko ngo bituma hatabaho imbogamizi mu rujya n’uruza no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bufatanye bw’ibihugu byombi ku nzego zose. Yanavuze ko sosiyete ya Rwandair izatangira ingendo muri Guinea muri Kamena 2017 bikazarushaho koroshya imigenderanire.

Igihugu cya Guinea nacyo cyatangiye inzira y’ubwiyunge. Ambasaderi Kamanzi yabajijwe inama yaha abayobozi b’iki gihugu ku kijyanye n’ubwiyunge, asubiza ko kuri we nk’uhagarariye u Rwanda nta kindi yakora usibye gushimira guverinoma ya Guinea ku cyemezo cy’ubutwari kandi kigaragaza gukunda igihugu yafashe, aboneraho no kubifuriza amahirwe muri iyi nzira. Inama rukumbi ngo yatanga, nuko abaturage ba Guinea bafata iki cyemezo nk’icyabo kandi bakakigiramo uruhare nta kwizigama. Naho ngo kubigeraho bisaba ubushake bwa politiki.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *