Amafoto ya bamwe mu baperezida babaye ibikomerezwa ku isi abagaragaza bakiri bato

Sangiza iyi nkuru

Ku isi hariho ibihugu byagiye biba ibihangange bitewe akenshi n’imitungo kamere ibarizwa muri ibyo bihugu, ariko akenshi ubutunzi cyangwa uko gukomera ibyo bihugu bikabifashwamo n’abayobozi babyo na bo bagiye bagera ku butegetsi bakaba ibihangange haba no gutwaza igitugu abo bayoboye ndetse n’ibindi bihugu mu rwego rw’isi.
Hano hari bamwe muri abo baperezida bamenyekanye cyane aho bagereye ku butegetsi ndetse ukaba wabasha no kubayoberwa ugereranyije uko bagaragara bakiri ku ntebe y’ubutegetsi ndetse na mbere y’uko bagera ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mafoto agaragaza kandi bamwe mu baperezida baba abakiriho n’abatakiriho ariko bamenyekanye nyuma y’uko babanza gukora ibindi bikorwa bitandukanye bitabemereraga kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
1. Umwamikazi Elizabeth

3
Iyi foto igaragaza umwamikazi w’u Bungereza Elizabeth mu gihe yari mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko. Igaragaza uyu mwamikazi mu gihe yari ku burinzi mu gace yavukagamo ubwo hari mu ntambara ya kabiri y’isi.

2. Bill Clinton
 
2
Uyu ni Perezida w’Amerika, Bill Clinton wayoboye kuva mu 1993-2001 ndetse muri iyi foto akaba yari akiri umusore. Iyi foto yafashwe mu 1963 ubwo yari mu busitani bw’ingoro ya perezidansi y’Amerika ya Rose Garden asuhuzanya n’uwari Perezida icyo gihe John F Kennedy.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Vladmir Putin
4
Uyu ni perezida uriho w’igihugu cy’u Burusiya Vladmir Putin. Iyi foto ye ikaba yarafashwe mu 1966. Kugeza ubu perezida Putin ni Perezida nyuma yo kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu guhera 2008-2012.

Barack Obama
obama
Biragoye kwemera ko uyu ari Barack Obama, umunyafurika wayoboye Amerika mu myaka yashize, iyi foto ye akiri umusore na yo ikaba yarafashwe mu myaka itari micye anywa itabi.

John F. Kennedy
john-f-kennedy
Uyu ni Perezida wa 35 wa Amerika John F Kennedy, iyi foto bakaba barayimufotoye ubwo yari mu kigero cy’imyaka 10 gusa y’amavuko. Nawe aza kuri uru rutonde rw’Abaperezida babaye ibyamamare ku isi guhera mu myaka yashize kuko na we yayoboye igihugu cy’igihangange nka Amerika.

Donald Trump
donald-trump
Uyu na we ni Perezida w’Amerika uriho Donald Trump, iyi foto bakaba barayimufotoye mu myaka ishize itari micye ibwo yari mu ishuri rya gisirikare.

Nelson Mandela
nelson-mandela
Ifoto ya Nelson Mandela wabaye Perezida wa repubulika y’Afurika y’Epfo wanamenyekanye cyane nk’umunyepolitiki warwanyije politiki y’ivanguramoko rishingiye ku ruhu (Apartheid ). Iyi foto ikaba yarafashwe mu 1961

adolf-hitler
Umunyagitugu Adolphe Hitler w’umudage , wamenyekanye cyanemu ntambara ya 2 y’isi wari mu ishyaka ry’Abanazi. Iyi foto na yo imwerekana mu gihe yari akiri umusore ariko yari muri politiki

george-w-bush
George W. Bush, wabaye umuprrezida ukomeye w’Amerika, iyi foto akaba yarayifotowe na we akiri umusore ubwo yari mu mukino wa Baseball

kim-jong-il
Kim Jong-Li, uwabaye Perezida wa Koreya na we wari umunyagitugu, akaba yaramenyekanye cyane nk’umuntu wabaye igihangange mu guhangana n’ibindi bihugu bikomeye ku isi hifashishjwe ibitwaro bya rutura na nubu bikiranga iki gihugu. Iyi foto ari kumwe n’ababyeyi be barimo se umubyara Kim-il Sung na nyina Kim Jong Suk, yafashwe mu 1945

monk-dalai-lama
Monk Dalai Lama, kuri ubu ufite imyaka 81 y’amavuko, yamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’idini ya Budha ndetse no kuyirwanira ishyaka. iyi ikaba ari imwe mu mafoto ye amugaragaza akiri muto.

mahatma-gandhi
Mahatma Gandhi, uwaharaniye ubwenegihugu bw’igihugu cy’u Buhinde, ibintu byamuhesheje kumenyekana cyane ku isi ndetse na nubu abantu benshi bakaba bakigendera ku bitekerezo bye. Iyi foto yari umusore ikaba yarafashwe mu 1887

saddam-hussein
Sadam Hussein, wabaye Perezida wa Iraq. Uyu yamenyekanye cyane nk’umuterabwoba, umwe mu banyeganyije isi mu bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse no gukorana n’imitwe y’abiyahuzi guhera mu myaka yashize. Iyi ikaba ari ifoto ye akiri umusore mbere y’uko aba Perezida ndetse akanandika amateka menshi amuzwiho.

Aba ni amwe mu mafoto Bwiza yabashije kuvana hirya no hino ku mbiga zitandukanye agaragaza ibihe byashize bya bamwe mu bayobozi bamenyekanye cyane ku isi ndetse bakanakora ibikorwa bidasanzwe birimo gutwaz igitugu, guharanira ukwishyira ukizana kw’abo bayobora, ubugizi bwa nabi, ubugiraneza n’ibindi bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya akaba ari amafoto asa n’inzibutso bakiri mu myaka yo mu bigero bito kuko aya mafoto yagiye afatwa mu myaka myinshi yashize ubu bamwe bakaba barashaje mu gihe abandi bakiriho ariko ari abakambwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiman@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *