Nyamasheke: Umukobwa arakekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 8 mu rugo yakoragamo

Sangiza iyi nkuru

Kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa witwa Manaryimana Viviane w’imyaka 23 ukekwaho kwiba amadolari y’amanyamerika 2200 n’amanyarwanda 6.800.000 aho yakoraga akazi ko mu rugo mu mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa akaba yarafatiwe iwabo mu murenge wa Cyato aho yahise atabwa muri yombi, ku ruhande rwe agahakana kwiba uriya mubare akavuga ko yatwawe n’umuzamu w’aho yakoraga akamuhaho make.
Nk’uko ikinyamakuru Bwiza.com, cyabitangarijwe n’abaturage b’uyu murenge wa Cyato muri aka karere, bikanashimangirwa n’umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, uyu mukobwa usanzwe ari uwo mu mudugudu wa Gasasa mu kagari ka Bisumo, mu murenge wa Cyato, yafatiwe kwa Nyirasenge mu mudugudu wa Mutuntu muri aka kagari, ubwo yari avuye i Kigali ku wa 18 Uku kwezi, agakurikirwa n’amakuru amushakisha yavugaga ko asize yibye ariya mafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makuru akomeza avuga ko uyu mukobwa watangiye akazi ko mu rugo afite imyaka 16, yakoze mu mujyi wa Rusizi n’ahandi, ngo yari amaze iminsi 9 akorera uwitwa Makerere Samson utuye mu mudugudu wa Nakabwana, akagari ka Kibagabaga, mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Umugore w’uyu mugabo witwa Hamuri Sifa ashyira mu rugo ariya mafaranga yiteguraga kujya kuranguza ibyo asanzwe acuruza, yaje kwibagirwa gusiga afunze icyumba cye kandi ariho amafaranga ari.
Uyu mukobwa ngo yamucunze ku jisho yinjiramo afata ariya mafaranga yose n’ibikapu 2 by’imyenda ahita atega iyihuse agaruka iwabo mu murenge wa cyato i Nyamasheke aruhukira kwa nyirasenge.

f
Manaryimana Viviane, umukobwa ushinjwa ubujura

Ngo byabanje kugorana kumumenya kuko abakoresha be batari barigeze bita ku mazina ye cyangwa ngo bamwake irangamuntu, ariko ku bw’amahirwe ngo umusore w’inshuti ye wahagendaga arayababwira batanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Kimironko, bahamagara no mu karere ka Nyamasheke umukobwa atangira gushakishwa kugeza afashwe.
Amaze gufatwa yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko amafaranga yafashwe n’umuzamu w’uru rugo witwa Eric amuhaho amafaranga 60.000 gusa, ayaguramo imyambaro n’ibiribwa asubira iwabo. Ubwo yafatwaga aho yari ari ibyo biribwa byarahabonetse birimo agafuka k’umuceri, amavuta n’ibindi.
Umwe mu baturanyi be, aganira na Bwiza.com, yagize ati’’ Uyu mukobwa asanganywe ingeso z’ubujura kuko n’aho yakoze mu mujyi wa Rusizi yahibaga, muri uyu murenge na bwo turabizi twese ko yahoraga afatanwa insinga z’amatara ya tubura kenshi, akaba anazwiho guhinduranya n’amazina kuko ayari ari mu irangamuntu ya mbere ari na yo ari mu byiciro by’ubudehe yitwa Nyirantimurwa Josiane, yafatwa n’ubuyobozi akavuga ko yitwa Ntawuryimura Viviane, tukibaza n’impamvu y’ihindagura ry’aya mazina.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien na we yemeje iby’iri tabwa muri yombi ry’uyu mukobwa aho yagize ati’’ni byo yatawe muri yombi ngo abazwe aya mafaranga bivugwa ko yibye aho yakoraga mu karere ka Gasabo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kanjongo igihe iperereza rikomeje.’’
Yasabye abakoresha abakozi mu ngo kujya babanza kumenya amazina yabo, abakozi na bo bakarangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo ingeso nk’izi zirindwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *