Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 58 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Rwamatamu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, ihasanze indi 47.124 yose hamwe ikaba 47.182.
Aha hakaba hafite umwihariko wa Jenoside yahakorewe, kuko kugeza kuri iyi nshuro ya 23, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Ibuka muri uyu murenge, buri mwaka barashyingura, kwibuka kwaho bikaba bijyana no gushyingura buri mwaka.
Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro irimo imibiri 4 yaturutse mu murenge wa Mahembe, irimo iyabonywe bacukura imyobo y’ amapironi y’amashanyarazi muri gasanteri k’ubucuruzi ka Mugonero, undi ukabonwa mu gitsinsi cy’insina,undi ugakurwa aho bakuraga ibijumba, hakaba indi 6 yavanywe mu murenge wa Kimbi irimo 5 yari ishyinguye by’agateganyo, n’undi wabonetse bagiye gutaburura umubiri w’uwo bari barashyinguye by’agateganyo mu 1994, bakahasanga imibiri 2 bigaragara ko hari abaje nyuma bakahajugunya undi.

Indi mibiri 48 yaturutse mu murenge wa Gihombo, harimo iyabonywe bacukura urwina rw’ibitoki.
Pasiteri Ngabo Sadock washyinguye umubyeyi we mu cyubahiro akaba yari amaze imyaka 23 yose amushakisha kandi abamwishe bahari, yavuze ko ari ikibazo kuba ababiciye ababo batagaragaza aho bari ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Bari baranze kuhavuga kandi narabahaye n’imbabazi ariko nababajwe n’uko nuwo wabonye uwo mubiri bamumereye nabi bavuga ngo ntiyagombaga kuwerekana. Ngo niba yari awuguyeho yagombaga guhita awusisibiranya kuko nta wamubonaga.
Arakomeza, ati: “Urumva na we ikibazo tugifite muri kano gace. Ni bave ku izima batugaragarize aho imibiri y’abacu iri natwe tuyishyingure mu cyubahiro kuko hari abatarayibona kugeza na n’ubu kandi ababishe bazi aho iri bagakomeza guceceka.’’

Vumiliya Thacienne na we washyinguye murumuna w’umugabo we yagize ati “njye biriya mbibonamo ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje kuri aka gace. Kubona buri mwaka dushyingura kandi abatwiciye abantu bazi aho bari batahavuga. Ubuyobozi budufashe kuko birababaje”.
Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite, Hon. Mwiza Espérance na we asanga ari ikibazo gikomeye cyane kuba kwibuka kwa hano buri mwaka ari ugushyingura gusa, akaba yarasabye abishe aba bantu gusubiza agatima impembero bakagaragaza aho babashyize bagashyingurwa mu cyubahiro bikarangira hagasigara kwibuka gusa.
Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane ariko kigendana n’ubukana bukabije Jenoside yakoranywe muri kano gace. Ahandi henshi twibuka ntidushyingura buri mwaka nka hano, ariko biterwa n’uko ababishe bakiryumyeho banga kuvuga aho babataye cyangwa babatabye, bigasaba kwigisha cyane kugira ngo bave ku izima berekane aho abantu bacu bari bashyingurwe mu cyubahiro.’’
Kubyerekeranye n’abavuga ko ibi ari ingengabiterezo ya Jenoside, Depite Mwiza Espérance yagize ati “nanjye ni ko mbibona. Kuko kuba umuntu azi aho umubiri w’uwo yishe uri ntahagaragaze bijyanye na Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo kandi upfobya aba afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Turakomeza kubigisha berekane aho iyo mibiri iri, kuko iyo umuntu atarashyingura uwe mu cyubahiro atumva atuje na gato ariko n’uriya wamwishe ntatuje kuko ahorana icyoba cy’uko byazamenyekana, kandi ateye iyo ntambwe yaba akoze kuko n’ubundi kubabarirwa byo imbabazi bamaze kuzihabwa.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien avuga ko kwigisha bizakomeza kugeza igihe baviriye ku izima bagatanga aya makuru kuko n’iyi mibiri igenda iboneka iba yaturutse kuri izo nyigisho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


