Kuba u Rwanda rutera imbere hari abaruhekenyera amenyo, bayobozi mube maso- Hon. Tito Rutaremara

Sangiza iyi nkuru

Senateri Tito Rutaremara arasaba abakozi bakora muri sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe gukaza umurego mu kurinda ibyagezweho nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho kubibutsa ko nubwo u Rwanda rutera imbere hari abo bishengura, bityo ko ari ngombwa kuba maso.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ryo ku wa 21 Mata 2017, ryateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho, ku kicaro cyayo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko intandaro y’ishyari ryateye abakoloni guhekenyera amenyo u Rwanda ari imibanire myiza baje basanga y’Abanyarwanda ubwo baruhingukagamo.
N’ubu urebye ukuntu u Rwanda rutengamaye mu miyoborere iboneye iha agaciro buri wese, we asanga iki ari ikintu cyo kwishimira ariko abantu bakanamenya [ Abanyarwanda ] ko ari cyo gihe kibi cyane ku ruhande rw’umwanzi kuko aribwo uwo mwanzi we yumva afite ipfunwe n’umujinya wo kuba yasenya ibiri kubakwa byose akaba yakabishyira hasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Abazungu baza mu Rwanda barubonye rumeze neza biga kurwica, n’ubu mube maso, aho bari barabareba, ababafitiye ishyari ngirango mujya mubumva, ababa bifuza ko ibintu biba nabi, baratureba tugomba guhora turi maso kugirango hato batazaduca mu rihumye bakarushwanyaguza nkuko babigenje, cyane cyane iyo babonye rumeze neza abantu barusura bakaza bishimye, rutera imbere,…”.

pm
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi n’uw’umuco na Siporo, Uwacu Julienne

Bwana Tito Rutaremara yabaye nk’uhugurira abantu kwishimira ibigenda bikorwa ariko banaba maso kurushaho kuko n’ubundi imvo n’imvano yateye abanyamahanga kwishisha Abanyarwanda atari uko baje basanga bamarana.
Ko ahubwo ari ubumwe babasanganye nkuko bimeze ubu rero hakaba hari abacyumva ntaho bamenera u Rwanda hatari ukubacamo ibice nubwo byabagora ariko basa n’ababa barekereje , bakubita agatoki ku kandi.
Arakomeza, agira ati: “U Rwanda rwiza dufite dukesha abayobozi beza tugomba kumenya ko hari abatarwishimiye tugahora turi maso”.
Muri iki kiganiro kandi Senateri Tito Rutaremara yavuze ku ihurizo abasirikare ba FPR Inkotanyi bahuye naryo, ko kwari kujya bafata ahantu ariko bagahita banahubaka ubuhungiro bw’abahigwaga ikintu cyari kigoranye kurwana, kurokora abicwaga no kubarindira aho ubashyize kandi urugamba rw’amasasu rwarabaga runakomeje.
toto2
Asoza ikiganiro cye ,Tito Rutaremara yanasabye abayobozi no kuba maso bagatangira kureba uko bazahangana n’abazaba bahahamuka mu minsi iri imbere batabitewe nuko bazaba bararokotse jenoside, ahubwo bikazaterwa n’uko amahano yo kwica Abatutsi azaba arimo abagaruka mu zabukuru.
Ati “ibi bizaba ari ibintu bitoroshye, rero inzego zibishinzwe zitangire zibyitegure”. Aha yatanze urugero rw’umwicanyi wari warihaye intego yo kwica Abatutsi 500 uwa 501 yamuhingukaho bikamunanira kubera kwica abantu benshi kugeza aho amubwiye ngo nagende azicwe n’abandi.
Arakomeza agira ati :”Mwibaze mu gihe abantu nkaba bahondaga utwana tw’uduhinja ku nkuta bazaba batangiye guhahamuka bizaba ari ikizami ku gihugu kitoroshye rero ntihazagire utungurwa”.
k
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *