Sudani y’Epfo: Banki y’isi yatanze imfashanyo y’asaga Miliyoni 50 z’Amadolari

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko ikibazo cy’amapfa cyari kimaze gufata indi ntera mu gihugu cyazahajwe cyane n’imvururu cya Sudani y’Epfo, Banki y’isi yaje kugoboka abaturage bashegeshwe n’inzara muri kiriya gihugu itanga inkunga y’asaga Miliyoni 50 z’Amadolari y’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minsitiri w’ububanyi n’amahanga muri Sudani y’Epfo yatangaje ko Aka kayabo kahawe imiryango isanzwe ifasha abatishoboye muri kiriya gihugu ngo bazayigeze ku bo igenewe, harimo na miliyoni 8 z’Amadolari zizifashishwa mu kubaka umuhanda uhuza iki gihugu na Ethiopia mu rwego rwo kunoza ubuhahirane, ariko umuvugizi wa Banki y’isi abyamaganira kure avuga ko nta mafaranga arenga kuyagenewe gufasha abashonje yahariwe kubaka ibikorwa remezo muri kiriya gihugu.
Umuvugizi wa banki y’isi atangaza ko umugambi wari uhari wo gufasha Sudani y’Epfo mu kubaka ibikorwa by’iterambere wahagaritswe kubera ibikorwa by’ubwicanyi byangiza buri kimwe bikomeje kurangwayo bityo amafaranga yatanzwe akaba agenewe gufasha abashonje gusa.
Ijwi ry’Amerika ritangaza ko icyegeranyo giherutse guasohorwa n’ikigega cy’isi yose (FMI), mu kwezi gushize, kigaragaza ko amafaranga ya Sudani y’Epfo yataye agaciro ku kigero cy’ibice 370% mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Icyo cyegeranyo kivuga ko bisa n’uko nta mafaranga y’agaciro banki ya leta ya Sudani isigaranye, bityo kigasaba ko haba umugambi wo kuvugurura amafaranga y’igihugu no kuyasubiza agaciro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Intambara yo muri Sudani y’Epfo yatangiye guhera mu mwaka wa 2011 ubwo yitandukanyaga ku ya ruguru ariko iza gukaza umurego cyane guhera muri 2013 imaze kubona ubwigenge, ubwo igisirikare cya leta na cyo cyatangiye kwivanga mu bwicanyi bw’Abasivile hashingiwe ku muko n’ibindi.
Ababarirwa mu bihumbi magana barishwe abandi babarirwa mu mamiliyoni bata imitungo ya bo kubera ibibazo by’umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwoza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *