Komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) yatangaje ko nta mukandida wemerewe kwaka abaturage amafaranga azamufasha mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu no mu zindi gahunda zijyanye n’amatora ateganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2017.
Komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC ivuga ko ari inshingano za Leta gutera inkunga mu buryo bw’ amikoro, abiyamamaza mu matora y’ inteko ishinga amategeko n’ ay’ umukuru w’ igihugu.
Ariko na none ko umuntu adahabwa aya mafaranga mbere y’amatora, uwiyamamaje ayahabwa nyuma kandi nabwo yagize amajwi 5%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, akavuga ko hafashwe ingamba zo gutanga iyi nkunga mu rwego rwo kuvanaho zimwe mu mpamvu zishobora guteza akajagari mu matora.
Ati: “Hari aho biba mu bihugu bimwe na bimwe, ugasanga n’ uzi ko niyiyamamaza azabona ijwi rimwe, akiyamamaza kuko agomba guhabwa ayo mafaranga. Hari n’ abiyamamaza ugasanga ku munsi wa nyuma w’ amatora akuyemo kandidatire, akeneye ayo mafaranga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko ubundi umuntu yakagombye kwiyamamaza abihagazeho, Ati: “Umuntu agomba kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika abihagazeho, ngira ngo rero twebwe twanze ako kajagari, twirinda ko umuntu yajya mu matora acungira ku mafaranga Leta izaguha”.
Uyu muyobozi ahamya ko iyi nkunga itangwa ku buryo bungana, yaba ku bakandida bigenga, cyangwa ab’ imitwe ya politiki, ngo igatangwa hagendewe uko ingengo y’ imari ya leta yabigennye.
Mu gihe iyi komisiyo ivuga ko nta mukandida wemerewe kujya mu baturage kubaka inkunga izamufasha mu matora, ku mitwe ya politiki ho birashoboka mu gihe abayoboke basanzwe bayishyigikira no mu bindi bikorwa, birimo no gukusanya imisanzu.
Imibanire n’imitwe ya politiki yo mu bindi bihugu iremewe gusa NEC igasaba kubyitondera hirindwa imvururu zabivamo zikagaruka igihugu. Umutwe wa polikiti wo mu Rwanda ushobora kugirana umubano n’ undi w’ahandi yenda kubera umuyoboro bahuriyeho.
NEC isaba imitwe ya politiki gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bitegura amatora, birimo no kwiyandikisha ku ilisiti y’ itora.
Amatora nyir’izina y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba ku itariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


