Abayobozi ba Afurika batashye amara masa mu rugendo rwari rugamije kunga Ukraine n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa Gatandatu ushize yahaye abayobozi ba Afurika bashaka kunga abahanganye mu ntambara yo muri Ukraine urutonde rw’impamvu zatumye yemera ko ibyifuzo byabo byinshi atari byo, asuka amazi akonje kuri gahunda n’ubundi yari yatewe utwatsi bikomeye na Kyiv .

Abayobozi bo muri Afurika bashakaga ubwumvikane ku ngamba zo “kubaka icyizere”, nubwo Kyiv mu cyumweru gishize yatangiye ibitero byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya mu bice byo mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Ukraine zigaruriye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, nyuma yo guhura nabo i Kyiv ku wa Gatanu, yavuze ko ibiganiro by’amahoro bizasaba Moscou gukura ingabo zayo ku butaka bwa Ukraine bwigaruriwe, ikintu u Burusiya bwavuze ko kidashoboka.

Perezida Putin yafunguye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 17 Kamena 2023, ibiganiro n’abahagarariye Senegal, Misiri, Zambia, Uganda, Repubulika ya Congo, Comores na Afurika y’Epfo mu ngoro iri hafi ya St Petersburg ashimangira ubwitange bw’u Burusiya kuri uyu mugabane.

Ariko nyuma y’ibiganiro byatanzwe na ba perezida ba Comores, Senegal na Afurika yepfo nk’uko tubikesha Reuters, yinjiye agaragaza intege nke z’uyu mugambi ushingiye ku kubaha imipaka yemewe ku rwego mpuzamahanga, mbere y’uko ibiganiro bikomeza.

Putin yongeye gushimangira ko Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba batangiye amakimbirane mbere y’uko u Burusiya bwohereza ingabo zabwo ku mupaka muri Gashyantare umwaka ushize, ariko barabihakana.

Yavuze ko Uburengerazuba, aho kuba u Burusiya, ari bwo bwagize uruhare mu izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi mu ntangiriro z’umwaka ushize, ibyagize ingaruka kuri Afurika cyane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *