Imirwano yahuje kuri uyu wa Gatandatu ushize inyeshyamba za Wazalendo n’umutwe wa M23 biravugwa ko yarangiye izi nyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa zigaruriye imidugudu ya Kahira na Butale yari yigaruriwe na M23 kuwa Gatanu, aho sosiyete sivile yemeza ko izi nyeshyamba zatatanyije abarwanyi b’uyu mutwe .
Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 17 Kamena bivugwa ko yabereye mu kajyi ka Kirumbu, muri Teritwari ya Masisi, aho amakuru ahaturuka avuga ko yahuzaga inyeshyamba za APCLS-Nyatura n’inyeshyamba za M23.
Aya ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru wegereye leta, Justin Kabumba kuri twitter mu masaha ashize mbere yo kongeraho ko i Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, nyuma yo kongera kwigarurira ibirindiro byari byarasigiwe ingabo za EAC, abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro by’izi nyeshyamba bamaze iminsi bahanganye, zikekwaho kuba ingabo za FARDC.
Ku ruhande rwazo, ingabo za EAC muri kiriya gice ziravuga ko Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kitshanga zikomeje amarondo zigerageza guhagarika iyo mirwano ya hato na hato ikomeje guhuza inyeshyamba za M23 ndetse n’inyeshyamba zishyigikiwe na leta.
Ibi byose biravugwa mu gihe nta muyobozi n’umwe cyangwa umuvugizi wa M23 uremeza niba koko kuwa Gatanu barafashe ibyo bice bivugwa cyangwa barabyambuwe kuri uyu wa Gtandatu ushize.


