Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping ari umuntu mwiza, ndetse anamushimira inama ze mu gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru.
Aganira na Reuters, Donald Trump yatangaje ko bifuza ko ikibazo cya Korea ya Ruguru cyakemuka biciye mu biganiro ariko ko bigoye kandi bishobora gukurura impaka nyinshi.
Aha ni naho Trump yahereye avuga ko Perezida w’Ubushinwa ari mwiza, ku bitekerezo bye yatanze ku kibazo cya Koreya ya Ruguru, ati: Ni umuntu mwiza, akunda igihugu cye, ni umuntu mwiza ubu naramumenye neza, akunda igihugu cye n’abaturage be”.
Perezida Trump yahuye na Xi Jinping w’Ubushinwa mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w’Ubushinwa akaba yaratangarije Trump ko we adashaka intambara ndetse ko atanifuza kubona imbaga y’abantu bicwa kandi bazira ubusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi nibyo Trump aheraho akomeza ashimira uyu muperezida w’Ubushinwa, ndetse akavuga ko Korea ya Ruguru itari ikwiriye kuyoborwa na Kim Jong-un, yita ko ari umwana.
Trump aherutse gusaba ubushinwa gufasha Amerika guhagarika ibikorwa bya Korea ya Ruguru byo gukomeza kugerageza ibisasu bya yo bya kirimbuzi, yongeraho ko kandi nubwo Ubushinwa bwakwanga, Amerika yabikora yo ubwayo.
Ubushinwa bukaba bwatangarije Amerika ko Korea ya Ruguru niyongera kugerageza ibi bisasu buzayifatira ibihan0, ibi Trump arabishima.
Ku ruhande rwa Korea ya Ruguru, ivuga ko nta we uzayibuza gukomeza umugambi wayo wo kugerageza ibisasu bya yo, ahubwo ko izajya ibigerageza buri cyumweru. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe inama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yiga kuri iki kibazo cya Korea ya Ruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


