U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku isi mu bwisanzure mu by'ubukungu

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Heritage Foundation gikora ibijyanye na bizinesi ku isi cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu ku isi biha ubwisanzure abashoramari mu by’ubukungu, aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 3 muri Afurika ndetse n’umwanya wa 51 ku isi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uku kuzamuka ku mwanya k’u Rwanda byatewe na gahunda za leta zijyane no kuzamura ubukungu bw’igihugu zirimo korohereza abatanga imisoro n’amahoro, guteza imbere abikorera no kubaha umwanya n’ibindi. Ibi bikaba ari byo byatumye u Rwanda ruzamukaho imyanya igera kuri 7 ku isi mu myaka 3 ishize.
Iki kigo, Heritage Foundation cyashinzwe mu 1973, kibanda ku bushakashatsi mu by’ubukungu ku isi, mu ntego za cyo hakaba harimo guha icyerekezo ibihugu bitewe na politiki zibigenga umurongo wo gukoreramo hagamijwe gutera imbere, ndetse no gukomera ku mahame atuma habaho iterambere rirambye.
Mu bihe byashize, ubwisanzure mu by’ubukungu bwapimirwaga ku bwigenge bw’ibicuruzwa ndetse n’amasoko, ariko muri uyu mwaka wa 2017, hanagendewe ku kureba isano iri hagati y’ubukungu n’iterambere muri rusange.
Kuri uru rutonde rw’ibihugu n’uko bikurikiranye mu guha ubukungu ubwisanzure, mu bihugu biri mu cyiciro cya mbere (Icyatsi kibisi) ni ukuvuga ibifite amanita ari hagati ya 80-100, nta gihugu cyo ku mugabane w’Afurika kirimo, mu cyiciro cya kabiri (Umuhondo), ni ukuvuga ibihugu bifite amanita ari hagati ya 70-80, harimo ibihugu by’Afurika 2 gusa ari Botswana na Mauritania, naho mu cyiciro cya 3 (Orange), munsi ya 70 ugasangamo u Rwanda n’amanota 67.6% ku mwanya wa 51.
U Rwanda ruza kuri uyu mwanya nk’igihugu kirangwamo ruswa ku kigero cyo hasi ndetse no kureshya abashoramari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
kigali-nziza
Iki kigo cyatangaje ko u Rwanda ari igihugu cyakoze impinduka mu bijyanye no kuzamura ubukungu aho rwafunguye amarembo buri wese akabasha kwibona mu ishoramari rya rwo, kugabanya imisoro n’ubundi buryo bushobora kuba inzitizi ku bashoramari n’ibindi.
Nyuma y’ibi, ubwisanzure mu bukungu mu Rwanda bwahaye ikaze abanyamahanga ariko binashingira kuri politiki igihugu kigenderaho itajegajega. Kuba harongerewe imbaraga mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye, ibikorwa remezo, imicungire myiza y’umutungo n’ibindi byatumye hagerwaho iterambere no mu bifatika ku buryo bugaragarira buri wese.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994, yongera kuzura umuryango nyarwanda wasaga n’uzimiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uriya mwaka mu kwezi kwa kane, kuva ubwo, nibwo ubukene bwatangiye kugenda busa n’ubukendera mu gihugu.
Muri 2015, nyuma yo kubona aho iterambere rigeze, babikesheje ubuyobozi bwiza, abaturage batangiye gusaba ko yazakomeza kuyobora igihugu ndetse biza no kwemezwa ho yemerewe kuyobora kugeza muri 2034.
Mu bindi bihugu 10 byaje imbere kuri uru rutonde harimo Hong Kong, Singapore, New Zealand, Switzerland, Australia, Estonia, Canada, UAE (Dubai), Ireland ndetse na Chile, mu gihe ku mugabane w’Afurika hazamo ibihugu nka Mauritius (21), Botswana(34), Rwanda(51), Cote d’Ivoire(75), Namibia(78), South Africa(81), Seychelles(85), Morocco(86), Trinidad& Tobago(87) hamwe na Uganda(91).
Ibindi bihugu byo mu karere na byo byaje kuri uru rutonde harimo Tanzania yaje ku mwanya wa (105), DRC (117), Kenya (135), Burundi (139), hanyuma Somalia ikaba yaje mu bihugu bidafite aho biherereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *