Kigali : Umurenge wa Muhima uracyamanika amatangazo asinywe na Gitifu weguye

Sangiza iyi nkuru

Izina Ruzima John, riracyagaragara ku matangazo atangwa n’umurenge wa Muhima, nyuma y’aho afungiwe akekwaho gusaba indonke akaza gufungurwa ahita anasezera.
Mu kagari ka Kabasengerezi, mu murenge wa Muhima , akarere ka Nyarugenge, haramutse umukwabo wo gufunga inzu z’abatarishyura amafaranga y’umutekano. Bashyiragaho itangazo bakanahasiga umunyerondo.
Ku itangazo rimanitse ku nzu imwe iri ku muhanda w’amabuye hafi ya Hotel Okapi, hagaragaraho umukono, amazina n’inimero ya telefoni ya Ruzima John, waba arengeje ukwezi atari mu kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabasengerezi, Hakizayezu Olivier, yageze kuri iyo nzu aherekejwe n’inkeragutabara Kanyaruhengeri, n’abadamu babiri bashinzwe kwishyuza amafaranga y’umutekano.
Ikibazo cya mbere abakorera muri iyo nzu babajije, ni ukuba itangazo ryasinywe n’utakiri umukozi, kandi risiribanze ku itariki.
Uyu muyobozi ntacyo yasubije, usibye gutegeka umunyerondo wambaye umwenda w’akazi, akarimanura.
g1n
Mu rwenya rwinshi, umuturage wihitira agira ati “Ese Ruzima aracyasinya koko, ubu wasanga no ku biro bya Gitifu hakiriho nimero ya Ruzima na nimero ya konti itagaragaza banki ibarizwamo”.
Avugana na Bwiza.com, Hakizayezu arisegura ku bwo kwibeshya kwabaye. Ati “habayeho kwibeshya kuri uriya muhungu dufatanya mu by’umutekano, aho gufata itangazo nasinye, afata irya kera. Nanjye nabibonye ndatangara, niyo mpamvu namubwiye agahita arimanura”.
rizima
Akomeza avuga ko nta kindi kibazo cyabaye, ko atari ikibazo cy’impapuro cyangwa gukoresha ibishaje, ko hari ibishyashya.
Ruzima John yari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muhima, aheruka mu kazi tariki ya 22 Werurwe, kuko nyuma yaje gufungwa akekwaho gushaka indonke na ruswa, akaza kuburana, urukiko rumurekura by’agateganyo. Nyuma yo kurekurwa, yahise yandika ibaruwa isezera mu kazi.
g3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *