Abakozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi ku ndwara cy’inzego z’umutekano (MMI) basuye abakecuru b’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu Ishyirahamwe Humura Mubyeyi riherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Aba bakecuru barashima ubuyobozi bukomeje kubitaho by’umwihariko ingabo z’igihugi dore ko banavuga ko ari nazo zabarokoye.
Ku itariki 27 Mata 2017 ni ho aba bakozi ba MMI bayobowe na Col J Paul Bitega, Umuyobozi mukuru, basuye aba bapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi ahanini bagamije kubakomeza no kubahumuriza muri ibi bihe byo kwibuka.
Mu kubashyigikira, MMI yabagabiye inka 4 ziyongera ku zo yari yarabagabiye ubwo na none yabasuraga mu myaka ine ishize.
Aba bakecuru bashimye Ingabo z’u Rwanda kandi bavuga ko kubasura no kubegera bibaremamo imbaraga zo gukora no kugira ikizere cy’ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba bakecuru, Nyirasamaza Georgette yashimiye MMI ku bw’iki gikorwa agira ati “iki ni ikimenyetso cy’urukundo abasirikare bacu ndetse n’abayobozi b’igihugu cyacu batugaragariza ko batwitaho. Kudukorera iki gikorwa ntibidutunguye kuko n’ubundi aba basirikare ni abana bacu baturokoye, basanzwe banadufasha mu bindi bikorwa bitandukanye”.
Yavuze ko inka bagabiwe zizakomeza kubafasha kubona amata ndetse n’ifumbire bikabafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo dukesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya MMI, Col J Paul Bitega yashimye aba bapfakazi ababwira ko Ingabo z’u Rwanda zibahumurije kandi zibazirikana.
Yabasabye gukomeza kwiteza imbere kugira ngo barwanye ubukene “Ubukene ni we mwanzi wa mbere ubangamiye ubuzima bwacu, nk’Ingabo z’u Rwanda turangajwe imbere n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu dufite inshingano yo gukomeza kubashyigikira kugira ngo murusheho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza”. Yabijeje ko Ikigo cya MMI kizakomeza kubaba hafi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


