Muhima: Abana 2 bahitanywe n’inkongi y’umuriro inakomeretsa ababyeyi babo

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, inzu y’umuturage ufite ubumuga iherereye mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo abana babiri, naho umugore n’umugabo barakomereka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu saa yine y’igitondo, ku muhanda wa Poids Lourds, ahateganye n’umusigiti uri munsi y’umuhanda. Umugabo ufite ubumuga bw’ingingo ku bw’ukuguru kumwe yacitse, bakunda kwita Gicumba yiberaga mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, we n’umugore n’abana batatu.
Amakuru ava mu baturanyi uyu mugabo yayikoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi birimo n’ibikomoka kuri peteroli ndetse bakanayitekamo kuko ari na yo babagamo.
Icyateye inkongi ntikiramenyekana ariko yakongotse ibifashijwemo n’ibyo bicanwa byari biyirimo byanatumye abana babiri bashya, mbere y’uko Polisi izana imodoka kabuhariwe mu kuzimya umuriro.
Aba babiri bahiye, harimo umukuru wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, n’umuto w’imyaka ibiri. Uwarokotse iyo nkongi ni uwari ubuheta, kuko we byabaye adahari. Ababyeyi b’abo bana nabo bahiye mu bitugu n’imbavu.
Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, mu murenge wa Muhima habaye inkongi eshatu ariko zidafitanye isano. Iyabanje ni iyo munsi ya gare nshya yakongoye inzu yarimo amaduka umunani n’ibiro by’akagari ka Kabeza, harimo n’ububiko bw’amapine; ahakekwa insinga z’amashanyarazi nka nyirabayazana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indi ni muri iki cyumweru ku nzu nshya ya CHIC, yahitanye abana bo mu muhanda babiri, itejwe n’abanyerondo babatwikishije essence muri ruhurura. Iya nyuma ni iyi yo kuri Poids Lourds ihitanye abana babiri, itewe n’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli byari mu nzu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *