Tshisekedi yabaye Umunyekongo wa mbere uhawe indangamuntu nyuma y’imyaka 40

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire nta ndangamuntu y’igihugu, Abanyekongo ubu nabo batangiye kuzihabwa nyuma y’igikorwa cyatangijwe kuwa Gatanu, itariki ya 30 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika FĂ©lix Tshisekedi akaba ari we wayihawe bwa mbere .

Mu muhango wabereye kuri Minisiteri y’umutekano , Perezida Felix Tshisekedi niwe muturage wa mbere wakiriye ikarita y’indangamuntu ku biro by’igihugu bishinzwe kumenyekanisha abaturage (ONIP).

“Inzozi zabaye impamo. Kimwe n’iki, n’umutima ushaka, nta kidashoboka, ” uyu ni Felix Tshisekedi amaze kubona indangamuntu ye nk’uko tubikesha urubuga Politico.cd.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano, Peter Kazadi abitangaza, ngo itangizwa ry’igikorwa cyo gutanga indangamuntu y’igihugu ryagezweho nyuma y’urugendo rurerure.

Avuga ko hamwe n’iki gikorwa cya ONIP, Repubulika ya Demokarasi ya Congo izaba ifite dosiye rusange kandi yizewe, yujuje ibyifuzo byo gucunga neza abaturage n’umutekano w’igihugu.

Iki gikorwa cyo gutanga indangamuntu y’igihugu kije nyuma y’imyaka 40 Abanyekongo batazi indangamuntu.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Tshisekedi yabaye Umunyekongo wa mbere uhawe indangamuntu nyuma y’imyaka 40
    Iki gikorwa nicyo kizabarangiza kuko umutego mutindi wica NYIRAWO.bazaziha FDLR ariko abene-gihugu bazazibima kubera abo bari bo aho Sasa niho n’abasinziriye bazakanguka bagaharanira uburenga-nzira bwabo RDC igahura n’uruva gusenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *