U Bwongereza bwaburiye Uganda ko ibyihebe bishobora kuyigabaho ibitero by’iterabwoba nubwo butasobanuye urwego bizaba biriho nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga .
Muri uyu muburo w’u Bwongereza, bwavuze ko ibitero “bishobora kutarobanura cyangwa bikibasira abanyamahanga cyangwa ahantu hagendwa cyane n’abanyamahanga,”
“Mugomba kuba maso igihe cyose, by’umwihariko ahantu haba hari abantu benshi n’ahantu rusange nk’amahoteli, ahategerwa imodoka, amaresitora na za bar no mu gihe cyo guhura nk’ibikorwa bya siporo cyangwa gusenga no mu gihe mwegereye inyubako za guverinoma cyangwa iz’inzego z’umutekano nka station za polisi,” ibi ni bimwe mu bikubiye mu muburo watanzwe kuri iki Cyumweru, itariki 2 Nyakanga.
Nubwo u Bwongereza butasobanuye urugero ibitero bishobora kuba biriho muri Uganda, buvuga ko hari ibyago byinshi by’ibitero by’iterabwoba ku Isi byagira ingaruka ku nyungu zabwo n’abaturage babwo, bivuye ku matsinda cyangwa abantu babona u Bwongereza n’abaturage babwo nk’ibipimo.
U Bwongereza bukaba bwaburiye abaturage babwo ku kijyanye n’ingendo nyuma y’ukwezi itsinda rya ADF rifitanye isano na Islamic State ryishe abantu basaga 40 mu gitero ku ishuri ryisumbuye ryo muri Kasese, cyaguyemo abanyeshuri 37 mu ijoro ryo kuwa 16 Kamena.
Ibindi bitero byaherukaga twavuga nk’icyo kuwa 16 Ugushyingo 2021, aho abantu bane bapfuye abasaga 10 bagakomereka ubwo ibisasu byaturikiraga hafi y’inteko ishinga amategeko i Kampala.
Mbere yaho, kuwa 25 Ukwakira 2021, umuntu yaguye mu gitero cy’iterabwoba cyari kibasiye abagenzi 52 bari muri bus ya Swift Safari Bus yerekezaga mu Karere ka Ishaka.
Iminsi ibiri mbere y’iki, kuwa 23 Ukwakira 2021, undi muntu umwe yari yishwe abandi benshi barakomereka mu gitero cy’iterabwoba cyakoreshejwemo ibiturika kuri resitora yo mu gace ka Komamboga i Kampala.


