Mu mpera z’iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n’iterambere ry’abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n’uburezi.
Ku ruhande rw’uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n’imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi nubwo bigoye kumenya hyir’izina icyo kimwe kizigira ku kindi mu gihe byose bizaba bigaragara nk’aho uburezi bwa byo bukizamuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, aho buri munyarwanda wese yahawe ubwisanzure bumwemerera kubona uburezi bw’ibanze hatitawe ku kigero agezemo cyangwa aho aherereye, kuko yoroherejwe uburyo bwo kugera mu ishuri, dore ko amashuri yanegerejwe abaturage ku buryo abiga babasha kuyageraho bitabagoye cyane.
Ni muri urwo rwego, leta y’u Rwanda ikomeje no kwagura inzira mu rwego mpuzamahanga aho igenda ishakira abanyarwanda bashaka kwiga mu mahanga uburyo buboroheye babinyuzamo, ibi bikaba bihera mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda ruba rwasinyanye n’ibindi bihugu aho buri gihugu kigira ibyo kigira ku kindi muri uyu murongo.
Umuntu yakwibaza icyo u Rwanda rwiteze ku gihugu cya Ethiopia biherutse gusinyana amasezerano arimo n’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, mu gihe muri kiriya gihugu, ho uburezi bwabo bw’ibanze bushingira ku myemerere y’ihuriro ry’imico yo mu madini atandukanye ya Otrhodox.
Uretse uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu Rwanda, abanyarwanda bamaze gusobanukirwa bihagije akamaro ko kwiga aho kugera ubu usanga abasaza n’abakecuru bafite uburenganzira bwo kwiga, abana b’incuke guhera ku bafite imyaka 2 bagatangira gutozwa kakiri kare.
Ku kijyanye n’amashuri yisumbuye, hashyizweho kaminuza imwe y’u Rwanda ihuje amakoleji atandukanye irya no hino mu gihugu, ndetse n’ibindi bigo byigenda bitari bicye, gusa ireme ry’uburezi ntiribura gukemangwa haba ku mitwangirwe y’inyigisho ndetse no ku masomo ukwayo, aho no mu minsi ishize hari zimwe muri za kaminuza zigenga zahagaritswe kubera kutuzuza ibisabwa ngo zibe zabasha gutanga uburezi bufite ireme.
U Rwanda kandi ni rumwe mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi mu mahanga kwiga mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye na tekiniki, itumanaho n’ibindi.
Gusa aha na ho hakunze kugenda hagaragazwa imbogamizi ko hari abajya kwiga mu mahanga barangiza bakihamirayo ntibaze gutanga umusanzu mu Rwanda wo gusangiza bagenzi babo ibyo bungukiye mu mahanga, n’ibindi.
U Rwanda kandi ruza imbere mu guha umwana w’umukobwa umwanya mu ishuri nyuma y’imyaka itari micye bararyamiwe, kugeza ubu leta y’u Rwanda ivuga ko abana bose bangana ndetse bakaba banafite amahirwe angana mu ishuri no mu kazi ndetse bikanubahirizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihugu cya Ethiopia cyagiranye amasezerano n’u Rwanda, ahagana mu 1970, abaturage basaga 90% batari bazi gusoma no kwandika, ariko nyuma hakaza kugenda habaho ivugurura mu bijyanye n’uburezi bihereye mu byaro.
Amashuri abanza yo muri kiriya gihugu, yibanze ku y’abantu ku giti cya bo, akaba agabanyijemo ibyiciro 2, icyiciro cya mbere kuva mu mwa mbere kugeza muwa 4, n’icyiciro cya 2 guhera muwa 5 kugeza muwa 8.
Ayisumbuye nay o agabanyijemo ibyiciro 2, aho icyiciro cya mbere gihera mu mwaka wa 9 kugeza mu wa 10, ikindi muwa 11-12.
Abanyeshuri bo muri kiriya gihugu ngo ntibakunze kwitabira amashuri cyane cyane abo mu bice by’icyaro, ndetse n’ababashije kwiga abanza, mu yisumbuye hageramo mbarwa kuko bigisha amasomo akomeye kurusha yo mu bindi bihugu.
Ireme ry’uburezirya ho na ryo ngo rigerwa ku mashyi bitewe no kuba abarezi bahembwa amafaranga adahagije bityo nabo bakigisha uko bishakiye.
Mu gihugu cya Ethiopia, ni hamwe mu hagaragara ingero nyinshi za ruswa mu gutanga ibyangombwa byo kwiga ndetse no kubihimba.
Abana b’abakobwa babasha kwitabira ariko ku rugero rwo hasi kuko abenshi bahita bajya kwishakira abagabo bakiri bato.
Kaminuza zo muri kiriya gihugu na za koleji, bihura n’ibibazo bimwe n’ibyo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahura na byo birimo umushahara udahagije,kubura ibikoresho, amasomero n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigaragara ni uko Ethiopia ishobora kuba ifite byinshi izigira ku rwanda mu bijyanye n’uburezi mu gihe u rwanda na rwo rushobora kuzayigiraho mu bindi byavuzwe ibihugu byombi bizafatanya guteza imbere.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, Perezida Kagame n’aba bayobozi bo muri Ethiopia barebeye hamwe binyuze muri Komisiyo yashyizweho kuwa 25 Mata 2017 ya JPC, indi mishinga bazafatanya mu kuzamura kumpande zombi aho iri tsinda ry’abatekinisiye rigize iriya komisiyo ryasanze hazaba ubufatanye mu kuzamura ibijyanye n’uburinganire n’iterambere, abagore n’abana, uburezi, ubufatanye mu kunoza amategeko ajyanye no gukurikirana abakoze ibyaha, ibijyanye n’imfungwa n’abagororwa, itumanaho, itangazamakuru n’itumanaho, umuco, ubukerarugendo, urubyiruko na siporo, ubuzima, amazi n’ibindi.
Aba bayobozibageze mu Rwanda ku itariki ya 27 kugeza kuwa 29 Mata uyu mwaka, bakaba barasuye ibikorwa bitandukanye mu gihugu ndetse uru ruzinduko rukaba rwari rufite intego yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kuzamura iterambere ry’umugabane w’Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


