Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zimbabwe ntizikozwa ibyo gutaha mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda baba mu nkambi ya Tongogara muri Zimbabwe, bagaragaje ko batishimiye ibyo basabwa na Leta ya Zimbabwe ifatanyije n’ umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCH, babasaba gutaha.
Aganira na Financial Gazette, Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta muri Zimbabwe, Prisca Mupfumira, yatangaje ko nubwo izi mpunzi zidashaka gutaha mu Rwanda, atari Leta ya Zimbabwe ubwayo yafashe icyo cyemezo cyo kubacyura.
Ati: “Ntabwo ari Guverinoma ya Zimbabwe yafashe icyemezo cy’uko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gusubizwa iwabo, ni ibikubiye mu myanzuro y’inama yateraniye i Geneve mu Busuwisi umwaka ushize 2016, arebana n’icyurwa ry’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi”.
Mu gihe izi mpunzi zo zanga gutaha zitanga impamvu nyinshi zirimo n’izishingiye ku moko, zinagaruka kuri Leta iriho mu Rwanda. Prisca Mupfumira abatangariza ko kwitwa impunzi bitavuze ko ugomba kubayo ubuzima bwawe bwose, mu gihe bishoboka ko wabuvamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati: “Igitekerezo cyo kuba impunzi si ikintu kigomba guhoraho, njye ubwanjye nabaye impunzi mu Bwongereza mbere y’uko igihugu cyacu kibona ubwigenge, ubwo cyamaraga kubona ubwigenge UNHCR yatugaruye muri Zimbabwe gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyatubyaye. Ntabwo ushobora kuba impunzi ubuzima bwawe bwose”.
Umwe muri izo mpunzi z’Abanyarwanda waganiriye n’iki kinyamakuru, yatangaje ko bababajwe cyane nuko bagiye gusubizwa mu Rwanda, akongeraho ko batabyiteguye. Abandi bakavuga ko bitabanejeje mu gihe bari bamaze kuhagira imitungo.
Leta ya Zimbabwe irasaba aba banyarwanda gutaha mu gihe Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda bari hanze y’igihugu gutaha mu rwababyaye ndetse inashyiraho itariki ya 31 Ukuboza 2017, ko uzarenza iyi tariki atazaba akitwa impunzi.
Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu gihugu cya Zimbabwe, zisaga 500, abenshi bakaba barahunze mu mwaka w’1994 bahunga jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva mu mwaka wa 2002 Leta y’u Rwanda yagiye ihamagarira amahanga kohereza impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cyabo ndetse na bo bakangurirwa gutaha kuko ibyo bari bahunze byari byararangiye.
Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDMAR) ifatanyije na UNHCR, bagenera umunyarwanda utashye ku bushake bwe inkunga ingana na $250 ku muntu mukuru, naho umwana akaba 150$. Imibare igaragazwa na UNHCR (2016), igaragaza ko Abanyarwanda bakiri mu buhunzi babarirwa mu 286 336.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *