Gen Muhoozi Kainerugaba arifuriza iruhuko ridashira Gen Mayombo umaze imyaka 10 apfuye

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni by’umwihariko akaba n’umujyanama we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi. Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017, yifurije iruhuka ridashira Nobel Mayombo wari umusirikare wa Uganda, umaze imyaka 10 apfuye.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Maj. Gen. Muhoozi yagize ati: “kuri iyi tariki turibuka mugenzi wacu afande Mayombo watuvuyemo mu myaka 10 ishize, ruhukira mu mahoro Ndugu”.
Mayombo yavutse ku tariki ya 9 Mata 1965, muri District ya Kabarore muri Toro, apfa ku wa 1 Gicurasi 2007, afite imyaka 42 y’amavuko, ku buryo byanababaje benshi harimo na se umubyara icyo gihe wari ukiriho.
Nk’uko bigaragara ku rubuga Wikipedia, Mayombo yavukanaga n’abandi bana 12, we akaba yari umwana wa 7, nyina Beatrice Rwaboni Abwooli akaba yaritabye Imana mu 1997.
Ku myaka 20 ubwo Mayombo yari akirimo kwiga muri Kaminuza ya Makerere nibwo yatorotse ishuli ahita yinjira mu rugamba ubwo intambara yavuzaga ubuhuha, ingabo z’ishyaka NRA zari zihanganye n’iz’umunyagitugu Obote.

noble-mayombo1
Brig Gen Nobel Mayombo wapfuye urupfu rw’amayobera

Ubwo NRA yari imaze gufata ubutegetsi mu 1986, Mayombo yahise asubira kwiga muri Makerere arangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko (Law), nyuma aza no kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza nabwo yiga ibijyanye n’amategeko.
Ku myaka 29 Mayombo yari afite ipeti rya liyetona (Lieutenant Mayombo), aza gutorwa nk’umwe mu bari bagize ikipe y’abahanga bagombaga kuvugurura Itegeko Nshinga rya Uganda bavanamo zimwe mu ngingo zakoreshwaga ku ngoma y’abanyagitugu Idi Amin Dada na Obote, hongerwamo izindi.
Nyuma Mayombo yaje guhagararira igisirikare cya Uganda mu Nteko, Museveni aza no kumugira umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo za Uganda n’indi mirimo itandukanye irimo no guhagararira urwego rw’ubutasi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka 10 gusa Museveni yazamuye mu ntera ku mapeti uyu musirikare Mayombo, haruguru mu nkuru bigaragara ko ku myaka 29 yari afite ipeti rya Lieutenant, yagiye kugira imyaka 39 Mayombo yaravuye kuri Lieutenant, capitain, Major, lieutenant colonel ageze kuri full Colonel, ibintu bidapfa kubaho ku basirikare aho mu myaka 10 yaba ageze kuri aya mapeti yo hejuru.
Mu mwaka wa 2005, Col Mayombo yazamuwe mu ntera na Perezida Museveni aba Brig General (Brig. Gen Mayombo), ikimenyetso cy’urukundo n’ikizere yamubonagamo.
mayombo
Brig Gen Mayombo n’umugore we Juliet

Urupfu rwa Mayombo umaze imyaka 10 akiri mu mitima y’abo bakoranaga
Ku itariki ya 27 Mata 2007, nibwo Mayombo yafashwe n’uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga (Kololo Hospital), abaganga batangaza ko bamusanganye indwara ikomeye y’urwagashya (acute pancreatitis), aribwa cyane mu buryo bukabije nk’uko bigaragara kuri Wikipedia.
Nyuma y’umunsi umwe gusa nibwo Mayombo yajyanwe mu bindi bitaro by’i Kampala (International Hospital Kampala) kugirango yitabweho n’abaganga by’umwihariko dore ko yari n’umuntu ukomeye mu gihugu ariko biba iby’ubusa.
Tariki ya 29 Mata muri uwo mwaka, nibwo byabaye ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa i Nairobi muri Kenya, Museveni we ubwe akaba ari we watanze itegeko ry’uko Mayombo bamutwara mu ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream IV, Perezida Museveni yagendagamo, bitewe n’urukundo yamukundaga kandi abona ubuzima bwe buri mu marembera agomba kwitabwaho vuba.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2007, ku isaha ya saa cyenda (3:00PM) nibwo Mayombo yashizemo umwuka mu bitaro bya Agha Khan HospitaL biherereye i Noirobi (Kenya).
Kubera ko urupfu rwe rwakoze ku mitima ya benshi harimo na Perezida Museveni, n’ubu umuhungu we akaba akizirikana inyi ngabo y’igihugu, icyo gihe Museveni yanahise yishyiriraho ikipe y’abaganga b’abasirikare bagombaga gukora iperereza ku rupfu rwa Mayombo.
Mu Ugushyingo 2007, nibwo bamuhaye ibyavuye mu iperereza, nawe aragenda arabika aranuma, mu mwaka ushize akaba aribwo umunyango wa Mayombo ndetse n’abandi batangazaga ko ibyavuye mu iperereza byagizwe ubwiru, urujijo rukaba rukiri mu bamukundaga dore ko binavugwa ko ashobora kuba yarazize uburozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *