Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Volodymyr Zelenskiy yacyuye imuhira avuye muri Turkiya batanu bahoze ari abayobozi b’ingabo z’igihugu cya Ukraine i Mariupol, ibyo bikaba ari ibintu u Burusiya bwavuze ko binyuranyije n’amasezerano yo kugurana imfungwa yasinywe mu mwaka ushize .
U Burusiya bwahise bwamagana iryo rekurwa. Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko Ankara yari yasezeranyije, mu masezerano yo kugurana imfungwa, ko abo bagabo bazaguma muri Turkiya kandi bwinubira ko Moscou itabimenyeshejwe.
Mu rwego rwo kwizihiza iminsi 500 ishize intambara itangiye, Zelenskiy yasuye kandi Ikirwa cy’Inzoka “Snake Island”, agace k’inyanja y’umukara ingabo z’u Burusiya zafashe ku munsi zitangiza igitero nyuma zikakavamo.
Abo bayobozi batanu b’ingabo bagereranywa nk’intare muri Ukraine nyuma yo kurindana ubukana mu gihe cy’amezi atatu Mariupol baragotewe ku ruganda rukora ibyuma rwa Azovstal umwaka ushize.
“Turi gusubira mu rugo tuvuye muri Turkiya kandi tuzanye intwari zacu mu rugo,” uyu ni Perezida Zelenskiy ku wa Gatanu nyuma yo kuganira na Perezida wa Turkiya Tayyip Erdogan.
Ibihumbi by’abasivili biciwe i Mariupol igihe ingabo z’u Burusiya zasenyaga umujyi mu mezi ya mbere y’intambara. Aba ba komanda b’ingabo ba Ukraine bari bagotewe muri tunel no mu ndake munsi y’uruganda rwa Azovstal, banze kuhava kugeza ubwo amaherezo Kyiv yategekaga ko bahava muri Gicurasi umwaka ushize.


