Nyanza: Ibigo nderabuzima 17 bikoresha imbangukiragutabara 2 mu gihe 9 zapfuye ziparitse

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Nyanza imbangukiragutabara 2 zikoreshwa n’ibigo nderabuzima 17 mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe hari izigera ku 9 zapfuye ziparitse zatejwe cyamunara n’abaziguze ntibajye kuzitwara .

Zone y’ibitaro by’Akarere bya Nyanza yose igizwe n’ibigo nderabuzima 17 hakiyongeraho ibitaro bya Nyanza, ifite imbangukiragutabara 5 gusa kandi 3 zikorera ku rwego rw’ibitaro mu gihe izindi 2 zikoreshwa n’ibigo nderabuzima 17.

Abakenera serivisi z’imbangukiragutabara zibavana mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Nyanza by’umwihariko abagore baba bari kunda, baravuga ko zitinda kubageraho bikagira ingaruka zishobora no kubaviramo urupfu.

Iyi nkuru dukesha RBA, ivuga ko iyo ugeze ku bitaro bya Nyanza ugira ngo imbangukiragutabara zabuze akazi kubera ko izigera ku 9 zose ziparitse kubera gupfa ugasanga biragira ingaruka ku baturage.

Abakenera imbangukiragutabara bavuga ko kutagira imbangukiragutabara zihagije bigira ingaruka zishobora no kubaviramo urupfu cyane cyane ababyeyi bari ku bise.

Dr Nkundibiza Samuel uyobora Ibitaro bya Nyanza, avuga ko bitewe n’ingano y’abakenera service z’imbangukiragutabara ari benshi kandi izo bafite zikora ari eshanu gusa mu bigo nderabuzima 17, bituma abaturage babona ko bahabwa service itanoze.

Avuga ko harimo gukorwa ubuvugizi ku nzego zinyuranye kugira ngo ibi bitaro bibe byabona izindi mbangukiragutabara nshya.

Ku kibazo cy’imbangukiragutabara ziparitse ku bitaro 9 zapfuye, avuga ko zatejwe cyamunara zitegereje ko abaziguze bazaza kuzitwara.

Abarwayi hagati y’ibihumbi 4 na 5 abivuza bataha n’abaguma mu bitaro nibo ibi bitaro byakira mu kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *