Uwari Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri yapfuye urupfu rutunguranye

Sangiza iyi nkuru

Uwari Ambasaderi w’u Burundi mu gihugu cya Misiri, Sheikh Rachid Malachie Niragira, yapfuye urupfu rutunguranye kuri uyu wa Gatanu ushize apfiriye mu rugo rwe .

Umukozi wa Ambasaderi Rachid niwe watanze aya makuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu yagiye kuryama ari muzima akomeye ndetse anamusezerana ko nibucya bajyana ku isoko guhaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ivuga, ngo umukozi yategereje ko sebuja abyuka araheba, abonye bumaze gucya cyane agira amakenga.

Avuga ko yigiriye inama yo kujya gukomanga ku cyumba cy’umukoresha we yumva ntasubiza, akinguye asanga yapfiriye mu gitanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije umuryango we, inshuti n’abavandimwe be.

Yagize ati “Twakiranye umubabaro mwinshi urupfu rw’Uhagarariye u Burundi mu gihugu cya Misiri. Twihanganishije umuryango wabuze, incuti na bagenzi be. Imana imwakire mu bwami bwayo, imuhe iruhukiro ryiza”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *