Indege za Amerika zirasa bombe zagenzuye ikirere cya Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko indege ebyiri zirasa bombe (bombardiers) zagenzuye ikirere cya Koreya ya ruguru zigenzura niba nta bikorwa byo gushotorana icyo gihugu kiri gukora.
Izo ndege zo mu bwoko B1-B zarangije icyo gikorwa ziri kumwe n’indege z’intambara za Koreya y’Epfo nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.
Itangazamakuru rya Koreya ya Ruguru ryavuze ko abategetse icyo gikorwa bagiye gutuma akarere kose kinjira mu ntambara y’intwaro z’uburozi “nucléaire”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Prezida Trump amaze iminsi agaragaza imvugo zishushanya aho Amerika ihagaze ku kibazo cya Koreya ya Ruguru.
Bwana Trump yabwiye ikinyamakuru Fox News ko igerageza rya misile rikorwa na Koreya ya Ruguru ryatuma umuriro waka. Yatangaje ko yifuza guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-Un.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *